MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bwazamutseho 13% kuva mu 2010

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/09/2026

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda cyiyongereyeho 13% hagati ya 2010 na 2025.

Avuga ko iri zamuka ari intambwe igaragara mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko ko hakenewe gukomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibyagezweho birindwe kandi birusheho gutera imbere.

Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, Minisitiri Dr.Bizimana yavuze ko ukwezi k’Ukwakira ari umwanya ukwiye gukoreshwa mu kwisuzuma no gutekereza ku cyerekezo cy’Igihugu.

Ati: “Tugomba rero gufata umwanya tugatekereza ku buzima bw’Igihugu, icyerekezo ndetse n’urugendo rwo kukirinda no gufatanyiriza hamwe kwiyubaka.”

Buri mwaka, ukwezi k’Ukwakira kugenerwa ibikorwa byo kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa, aho Abanyarwanda basabwa kureba intambwe imaze guterwa, inzitizi zikigaragara ndetse n’ingamba zakomeza gufatwa.

Minisitiri Dr. Bizimana yibukije ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko hari ingaruka zayo zikigaragara kugeza ubu.

Ati: “Nk’ubu tariki ya 1 Ukwakira u Rwanda rugiye kwinjiramo, ni bwo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwatangije urugamba rwo kubohora Igihugu, ni na bwo Leta y’icyo gihe yabonye urwitwazo rwo gutangira imyiteguro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ingaruka zishingiye kuri iyo Jenoside ziracyahari.”

Nubwo igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa cyazamutse, Minisitiri w’ubumwe by’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, yavuze ko hakiri ibibazo mu bice bimwe by’Igihugu, aho hari abantu bagifite imyumvire ishingiye ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

Yavuze ko uruhare rw’urubyiruko rukenewe cyane mu guhindura iyo myumvire, cyane cyane ko benshi muri rwo badafite ibibazo by’ingengabitekerezo.

Ati: “Dufite abacyiri bato mu rubyiruko badafite ibibazo by’ingengabitekerezo, ahubwo turasaba ko ari bo bagira uruhare mu guhindura ababyeyi babo maze bakitandukanya n’ibitekerezo byabo bishaje bishobora gusubiza abantu inyuma ku ntambwe nziza yari imaze kugerwaho.”

Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa muri uyu mwaka wa 2026 kuzabamo ibiganiro n’ibikorwa bitandukanye bizabera mu turere twose tw’Igihugu, ndetse hakazitabira n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Ibyo bikorwa bizibanda ku gusuzuma ibyagezweho mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kureba ibibazo bikigaragara no gufata ingamba zo kubikemura.

Hazibandwa kandi ku ruhare rw’umuco Nyarwanda, indangagaciro na kirazira mu kubaka imyumvire n’imyitwarire bikomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kenya igiye gukuba inshuro 10 peteroli iza mu Rwanda

Kenya igiye gukuba inshuro 10 peteroli iza mu Rwanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU