MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kenya igiye gukuba inshuro 10 peteroli iza mu Rwanda

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
29/09/2026

Kenya yatangiye kwiharira umwanya munini mu isoko ry’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rutumiza hanze, nyuma y’uko toni 40,000 za lisansi na mazutu zigeze ku Cyambu cya Mombasa.

Izi lisansi zageze ku cyambu cya Kipevu Oil Terminal 2 mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, zitwawe n’ubwato MT Sea Wolf. Izi toni zingana n’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rukoresha mu gihe kigera hafi ku kwezi.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda rutangiye kwakira peteroli muri Kenya hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byagiranye ku wa 29 Kamena 2026.

Minisitiri w’Ingufu muri Kenya, James Opiyo Wandayi, yavuze ko ayo masezerano azatuma ingano y’ibikomoka kuri peteroli bijya mu Rwanda binyuze mu kuhora wa ruguru yikubye inshuro icumi, ikava kuri meterokibe 60,000 ikagera kuri meterokibe 600,000 ku mwaka.

Ati: “Kugera kwa MT Sea Wolf kwemeza ko Kenya yiteguye kuba inzira y’u Rwanda igana ku masoko y’ingufu ku Isi ndetse ikaba inzira y’ibanze u Rwanda ruzajya rukoresha rutumiza ibikomoka kuri peteroli binyuze muri Northern Corridor.”

Yongeyeho ko uyu mushinga uteganyijwe kongera inshuro icumi ingano y’ibikomoka kuri peteroli bizanyuzwa muri Kenya bijya mu Rwanda mu myaka iri imbere.

Kenya Pipeline Company, KPC, ivuga ko ibikorwaremezo byayo bifite ubushobozi bwo kwakira izi ngano ziyongera.

Ibikomoka kuri peteroli bizabanza kunyuzwa mu muyoboro wa KPC bigere kuri Kisumu Oil Jetty, nyuma bitwarwe mu nzira y’amazi yo ku Kiyaga cya Victoria mbere yo kugera mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko gukoresha inzira ya Mombasa bizafasha Igihugu kugira inzira nyinshi zo gutumizamo peteroli, bityo bikarushaho gukomeza umutekano w’ingufu mu gihe ubwikorezi bwo ku Isi bukomeje guhura n’ihungabana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, yavuze ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gutandukanya inzira rukoresha rutumizamo ibikomoka kuri peteroli no gukorana n’ibihugu byo mu karere.

Ati: “Iki gikorwa na Kenya ni urugero rufatika rw’ingamba zacu zo kubungabunga umutekano w’ingufu. Gishyigikira kandi gahunda y’Igihugu yo kubaka ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, kuko u Rwanda na rwo rukomeje kongera ubushobozi bwo kubibika.”

Ubu bufatanye kandi buteganyijwe kongera amafaranga Kenya ibona binyuze mu gutwara no gucisha ibicuruzwa mu Gihugu, haba ku Cyambu cya Mombasa no muri KPC.

Ni igikorwa kandi gishobora kongera uruhare rwa Mombasa nk’ihuriro ry’ingufu muri Afurika y’Iburasirazuba, mu gihe Kenya ikomeje guhangana n’icyambu cya Dar es Salaam cyo muri Tanzania gikorerwaho ibicuruzwa binyura mu muhora wo hagati.

Abayobozi barimo n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Armand Zingiro, ubwo basuraga icyambu cya Mombasa kuri uyu wa 29 Nzeri 2026. IFOTO | KPA

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone

Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU