MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: 19% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
30/09/2026
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi n'igwingira

Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (Rwanda Demographic and Health Survey 2025) bugaragaza ko 19% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Karere ka Rwamagana bafite ikibazo cy’igwingira; ni mu gihe igipimo cy’igwingira mu Ntara y’Iburasirazuba iri kuri 26%, naho ku rwego rw’Igihugu igipimo kikaba 27%.

Nubwo bimeze bityo, mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba,  Akarere ka Rwamagana ni ko kari imbere mu kugira igipimo  gito cy’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka itanu, kuko nko mu Karere ka Nyagatare riri kuri 28%, muri Gatsibo rikaba kuri 29% , Kayonza 26%, Kirehe igwingira riri kuri 32%, muri Ngoma 26%; na 21% muri Bugesera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana  bugaragaza ko bukomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira, binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo ingo mbonezamikurire y’abana bato ECDs, gukurikirana imikurire y’abana, kwita ku bagore batwite n’abonsa ndetse no gukangurira imiryango gutegura indyo yuzuye.

Muri gahunda zo gukumira imirire mibi, Akarere kagaragaje ko hakorwa ibikorwa birimo gupima no gukurikirana imikurire y’abana, gukurikirana abagore batwite n’abonsa, kuvura indwara z’abana, gutanga intungamubiri ku bana bari hagati y’amezi atandatu na 24, kwigisha isuku n’isukura ndetse no gufasha imiryango kumenya gutegura indyo yuzuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yagize ati: “Kurwanya igwingira bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, ababyeyi, Abajyanama b’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, tukita ku mirire y’umwana kuva akiri mu nda, tugakurikirana imikurire ye kandi tugafasha imiryango kumenya gutegura indyo yuzuye.”

Mu kurwanya igwingira, uruhare rw’umuryango ni ingenzi, kuko ari wo ufata ibyemezo bya buri munsi birebana n’imirire, isuku, ubuvuzi n’imikurire y’umwana nk’uko byagarutsweho n’abaturage mu kiganiro bagiranye na MUHAZIYACU.

Niyogushimwa Janviere wo mu Murenge wa Kigabiro yagize ati: “Hakwiye gukomeza kwigishwa ababyeyi uko bategura indyo yuzuye bakoresheje ibyo bafite mu ngo zabo, kuko hari aho usanga ibiribwa bihari ariko umubyeyi atazi kubitegura no kubitunganya ngo abone indyo yuzuye.”

Uwababyeyi Aliane we yavuze ko Abajyanama b’ubuzima bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gukurikirana abana, ati: “Abajyanama b’ubuzima bakwiye gukomeza gukurikirana abana bafite ibimenyetso by’imirire mibi, bakabimenyesha ababyeyi hakiri kare kugira ngo umwana ahabwe ubufasha mbere y’uko ikibazo gikomera.”

Nyiranzabacahe Seraphine we avuga ko kwitabira ingo mbonezamikurire no gukurikirana imikurire y’abana bikwiye gukomeza gushishikarizwa ababyeyi, ati: “Ni ngombwa ko ababyeyi bitabira ingo mbonezamikurire kandi bakagira uruhare mu bikorwa byo gupima imikurire y’abana. Umwana agomba gukurikiranwa kuva akiri muto, kuko igwingira ritangira buhoro buhoro.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana busaba ko inzego z’ubuyobozi, Abajyanama b’ubuzima, ababyeyi n’abaturage muri rusange bakomeza gukorera hamwe, kugira ngo abana bamenyekane hakiri kare abafite ibibazo by’imirire kandi bafashwe mbere y’uko ikibazo gikomera.

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa ingo mbonezamikurire ECDs 699, zifasha mu kwita ku bana barenga 36,000 bo mu karere.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe
Urubyiruko

Nyagatare: Ukwezi k’Ukwakira kuzasiga abatishoboye 28 bubakiwe

04/10/2026
Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe
Amakuru

Gatsibo: Litiro 600 za lisansi zafatiwe mu ngo, Abaturage basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe

03/10/2026
Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw
Amakuru

Ngoma: Hateganyijwe gukorwa ibikorwa by’ubukorerabushake bifite agaciro ka miliyoni 24Frw

03/10/2026
Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi
Urubyiruko

Urubyiruko rusanga mu bukorerabushake habamo inyungu benshi batazi

03/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amavubi U23 yatangiranye intsinzi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027

Amavubi U23 yatangiranye intsinzi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU