MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Polisi yatangiye gushakisha umugabo bikekwa ko yarohamye mu Kiyaga cya Birira

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
10/06/2026

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye ibikorwa byo gushakisha Kayihura Charles, umugabo wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, nyuma y’amakuru avuga ko yaba yararohamye mu Kiyaga cya Birira.

Aya makuru yamenyekanye ku wa 9 Kamena 2026, ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Bare, Akagari ka Rwintashya, babonaga imyenda n’inkweto bivugwa ko ari ibya Kayihura Charles biri mu bwato bwari hagati mu kiyaga, ariko nyirabyo akaba atagaragara aho yari ari.

Nyuma yo kubona ibyo bimenyetso, abaturage bahise bamenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe iperereza no gushakisha icyo yaba yabaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizerimana, yemeje aya makuru avuga ko ibikorwa byo gushakisha uyu muturage byahise bitangira.

Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage ko kuri uyu munsi babonye imyenda n’inkweto z’uwo muturage hafi y’ikiyaga, ariko ntawuhamya ko yamubonye aguyemo. Kuri ayo makuru twabonye, twohereje Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi hatangiye ibikorwa byo gushakisha ngo turebe ko uwo muntu yaba yarohamye.”

Polisi ivuga ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyabaye kuri uwo muturage, ndetse ko iperereza rikomeje mu gihe ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi rikomeje ibikorwa byo kumushakisha muri iki kiyaga.

Iki kibazo kibaye nyuma y’igihe gito muri Kiyaga cya Birira havuzwe undi mugabo wahaburiye ubuzima, ibintu bikomeje gutera impungenge abaturage begereye icyo kiyaga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano
Amakuru

Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano

03/09/2026
Nyagatare: Imboni z’umupaka zahawe ibikoresho bizifasha gucunga neza umutekano
Amakuru

Nyagatare: Imboni z’umupaka zahawe ibikoresho bizifasha gucunga neza umutekano

27/08/2026
Gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50% nyuma yo guhagarika zimwe mu nzoga
Inkuru z'ingenzi1

Gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50% nyuma yo guhagarika zimwe mu nzoga

13/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Polisi yatangiye gushakisha umugabo bikekwa ko yarohamye mu Kiyaga cya Birira

Nyagatare: Hegitari zisaga ibihumbi 62 zimaze guterwaho ibiti 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU