Mu Karere ka Nyagatare hamaze guterwa ibiti kuri hegitari zisaga ibihumbi 62 zirimo amashyamba, ibiti bivangwa n’imyaka n’ibyatewe mu nzuri, mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abaturage bavuga ko ibikorwa byo gutera ibiti no kubungabunga ibidukikije byashyizwe mu bikorwa binyuze mu mishinga itandukanye irimo COMBIO na TREPA, byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ingaruka z’izuba ryinshi, kongera imvura no kubafasha kubona akazi n’amikoro.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 9 Kamena 2026 mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe aho ibikorwa byo gutera ibiti no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima bigeze ndetse no gushaka ibisubizo ku bibazo bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.
Ni ibikorwa biri gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya NST2, aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kongera amashyamba no kubungabunga ibidukikije mu Gihugu hose. Aho ubu mu Gihugu hose 30.4 by’ubuso bw’Iguhugu, hegitari zirenga ibihumbi 724 ziteweho amashyamba y’ingeri zitandukanye.
Umushinga wa COMBIO watangiye mu 2022 ukorera mu turere uko ari 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, ukaba ugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, mu bikorwa byawo harimo gutera ibiti ku nkengero z’imihanda, ibiyaga, imigezi, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, kubungabunga ubutaka n’ibindi.
Kuva mu mwaka wa 2012 mu Karere ka Nyagatare hamaze guterwa amashyamba kuri hegitari zirenga ibihumbi 42, hakiyongeraho hegitari zisaga ibihumbi 17 z’ibiti bivangwa n’imyaka byatewe mu mirima y’abaturage. Mu nzuri na ho hamaze guterwa ibiti bya gakondo birimo imiharata n’imirama kuri hegitari zisaga ibihumbi bine.
Iyi gahunda ya COMBIO yasize Umugezi w’Umuvumba wari usanzwe uteza imyuzure yangizaga ubutaka n’imyaka by’abaturage ukikijwe n’ibiti bya gakondo birimo imikinga n’imiharata, ibintu abaturage bavuga ko byatanze umusaruro ugaragara.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko gutera ibiti byabafashije cyane kuko mbere hari nk’ubutayu ariko ubu bakaba babona imvura, imirimo yo gukora ndetse ntibicwe n’izuba.
Barabugendera Jean Pierre wo mu Murenge wa Rukomo, yagize ati: “Nyuma yo gukorana n’umushinga COMBIO byaramfashije cyane. Nabashije kubona amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, ngura ingurube kandi ibiti twateye biturinda izuba ndetse bidufasha kubona umwuka mwiza.”
Murekatete Marie Honorette, uyobora itsinda ry’abaturage bagera kuri 50 bakoranye n’uyu mushinga mu gutera ibiti ku mihanda, yavuze ko ibikorwa byawo byafashije benshi kuva mu bukene.
Ati: “Uyu mushinga waduhaye akazi unadufasha gutera ibiti mu masambu yacu. Amafaranga twabonye yadufashije guteza imbere ingo zacu, nanjye ubwanjye nabashije gutunganya inzu yanjye. Uretse ibyo, ibiti byadufashije kugabanya ubushyuhe no kubona imvura kurushaho.”
Umuyobozi Mukuru wa RFA, Dr. Concorde Nsengumuremyi, yavuze ko Intara y’Iburasirazuba ari imwe mu zari zibasiwe cyane n’izuba n’amapfa, ari yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu bikorwa byo gutera ibiti no gutanga imbabura zirondereza ibicanwa ndetse zitanasohora umwotsi ngo wangize ikirere.
Yagize ati: “Twahisemo gushyira imbaraga muri iyi ntara kubera ibibazo by’izuba ryinshi n’imvura nke. Twateye ibiti bya gakondo kandi ku bufatanye na TREPA dutanga imbabura zirondereza ibicanwa kugira ngo turinde abajyaga mu mashyamba gusenya inkwi zo gucana. Turasaba abaturage gukomeza kubungabunga ibi biti kuko bifite uruhare runini mu kurinda ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”
Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibikorwa byo gutera ibiti ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga byamaze kugera ku kigero cya 100%, mu gihe gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka igeze ku kigero cya 72%.
Abaturage barenga ibihumbi 10 bamaze kubona akazi binyuze muri uyu mushinga, mu gihe umushinga COMBIO ufite ingengo y’imari igera kuri miliyari 14 frw.








