Ikipe ya Sunrise FC iherutse gusubira mu cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, ‘Rwanda BK Pro League’ yatangaje ko Banamwana Camarade ari we uzayiyobora nk’umutoza mukuru mu mwaka w’imikino wa 2026-2027.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe ikorera mu Karere ka Nyagatare.
Banamwana Camarade aje muri Sunrise FC avuye mu ikipe ya Bugesera FC, ikipe yari amaze igihe atoza ndetse akaba yarayifashije gusoza shampiyona iheruka iri ku mwanya wa 9 n’amanota 44.
Nubwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwifuzaga gukomezanya na we, impande zombi ntizabashije kugera ku masezerano mashya, bituma yemera gukomereza inshingano nshya zo gutoza Sunrise FC mu mwaka utaha w’imikino.
Uyu mutoza afite uburambe muri ruhago nyarwanda, aho yanyuze mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC na Etoile de l’Est FC, ndetse akaba azwi nk’umwe mu batoza bafite ubunararibonye mu marushanwa yo mu Rwanda.
Sunrise FC izatangira urugendo rwayo rwo gukina mu makipe akomeye mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kongera kuzamuka ivuye mu Cyiciro cya Kabiri.
Shampiyona y’umwaka wa 2026-2027 iteganyijwe gutangira ku wa 4 Nzeri 2026 ikazasozwa ku wa 30 Gicurasi 2027.







