Rayon Sports yakomeje urugendo rwayo muri CAF Confederation Cup, nyuma yo kunganya na Panthère du Ndé yo muri Cameroon 0-0 mu mukino wo kwishyura.
Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Rayon Sports iwutangira isatira cyane ishaka kubona igitego hakiri kare.
Ku munota wa mbere, Ganijuru Elie yazamukanye umupira awuha Junior Kameni, na we atera ishoti rikomeye ryaje gukubita ipoto riragaruka.
Nyuma y’iminota itatu gusa, Panthère du Ndé na yo yabonye uburyo bwo gutsinda. Joel Bikim yateye ishoti rikomeye, ariko umupira urazamuka ntiwajya mu izamu.
Ku munota wa 45, Rayon Sports yongeye kubona uburyo bukomeye ubwo Junior Kameni yahaga umupira Iradukunda Elie Tatou. Yawuteye n’imbaraga, umunyezamu wa Panthère du Ndé awukuramo, asubizamo ariko umupira ujya hanze.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, Rayon Sports ikomeje kugaragaza ubushake bwo gushaka igitego, mu gihe Panthère du Ndé yakiniraga cyane mu guhererekanya umupira ariko ntigere kenshi imbere y’izamu.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yongeye kugaruka mu kibuga ifite imbaraga, aho Junior Kameni na Iradukunda Elie Tatou bakomeje gushaka uko batsinda, ariko uburyo babonye ntibabyabyaza umusaruro.
Panthère du Ndé na yo yagerageje gusatira. Ku munota wa 81, Joel Bikim yateye ishoti rikomeye nyuma yo kuzamukana umupira, ariko abakinnyi ba Rayon Sports barahagoboka bawukuramo.
Ku munota wa 84, Rayon Sports yongeye kubona uburyo bwiza. Junior Kameni yahaye umupira Muhoza Daniel, wari ugiye gutera ishoti, ariko umunyezamu wa Panthère du Ndé aratabara awukuramo.
Ku munota wa 94, Rayon Sports yari hafi kubona igitego cy’intsinzi. Tambwe Gloire yazamukanye umupira, aroba umunyezamu wa Panthère du Ndé, ariko umupira ukubita ipoto uragaruka.
Nyuma y’ako kanya, umusifuzi yahise asoza umukino, amakipe yombi anganya 0-0.
Rayon Sports yahise ikomeza mu cyiciro gikurikiraho cya CAF Confederations Cup, nyuma yo kunganya 1-1 na Panthère du Ndé mu mukino ubanza wabereye muri Cameroon, aho Rayon Sports yakomeje kubera igitego cyo hanze.






