MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Etoile de l’Est na Kigali FC zaguye miswi mu mukino wa kabiri wa shampiyona

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
12/09/2026

Ikipe yEtoile de l’Est na Kigali FC zinganyije ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda BK Pro League, aho amakipe yombi yanganyije agatahana inota rimwe.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa 12 Nzeri 2026, ukinirwa kuri Stade y’Akarere ka Ngoma, aho witabiriwe n’abafana batari benshi ugereranyije n’ubushobozi bw’iyi stade bwo kwakira abantu.Muri abo bari bawukurikiranye harimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, n’abandi bayobozi b’Akarere.

Umukino waranzwe no guhererekanya umupira no gukinira hagati mu kibuga, ku buryo nta kipe yabashije kubona igitego mu minota 90.

Kigali FC ni yo yihariye umupira ku kigero cyo hejuru, aho yawugumanye ku kigero cya 54%, mu gihe Etoile de l’Est yari iwufite ku kigero cya 46%.

Ku bijyanye no gusatira izamu, Etoile de l’Est yasatiriye izamu inshuro 121, mu gihe Kigali FC yarisatiriye inshuro 114.

Mu busatirizi bwashoboraga kuvamo ibitego Etoile de l’Est yari ifite 58 mu gihe Kigali FC yabigerageje inshuro 50.

LllEtoile de l’Est yabonye koruneri 8, mu gihe Kigali FC yabonye 5. Ku mupira watewe ugana mu izamu, buri kipe yagerageje inshuro 2. Imipira itajya mu izamu Etoile de l’Est yateye imipira 3 itajya mu izamu, Kigali FC yateye 1.

Nubwo amakipe yombi yagize uburyo bwo kurema ibitego, ba myugariro n’abanyezamu bakomeje kuburizamo uburyo bwo kubitsinda.

Umukino warangiye Etoile de l’Est 0-0 Kigali FC, nta penaliti cyangwa ikarita itukura yabonetse. Etoile de l’Est ni yo yahawe amakarita abiri y’umuhondo.

Aya makipe yombi yongeye kunganya nyuma y’uko mu mikino ine iheruka kuyahuza, Etoile de l’Est yatsinzemo ibiri, Kigali FC igatsinda umwe, undi zirawunganya.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026
Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo
Umuganda

Meya Gasana yasabye urubyiruko rw’i Murambi kuba igisekuru gifite icyerekezo

19/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Imisoro yakusanyijwe yazamutseho miliyari 2.4 Frw mu myaka itanu ishize

Rwamagana: Imisoro yakusanyijwe yazamutseho miliyari 2.4 Frw mu myaka itanu ishize

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU