MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Imisoro yakusanyijwe yazamutseho miliyari 2.4 Frw mu myaka itanu ishize

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
13/09/2026

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Rwamagana kazamuye amafaranga gakusanya mu misoro, ava kuri 1,640,609,485 Frw mu mwaka wa 2020-2021 agera kuri 4,050,473,852 Frw, mu gihe cy’imyaka itanu yakurikiyeho.

Ibi bivuze ko amafaranga yakusanyijwe mu misoro yiyongereyeho 2,409,864,367 Frw, ni ukuvuga hafi 147% ugereranyije n’aho yari ari mu ntangiriro za 2020-2021.

Iri zamuka rishyira imisoro mu bintu by’ingenzi byahindutse mu miyoborere n’ubukungu bw’Akarere ka Rwamagana muri iyi myaka itanu.

Si amafaranga yiyongereye gusa mu isanduku y’Akarere, ahubwo ni n’ikimenyetso cy’ubushobozi bwo gukusanya umutungo w’imbere no kuwuhuza n’iterambere ry’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye MUHAZIYACU ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye ikusanywa ry’imisoro rizamuka ari imyumvire y’abaturage, avuga ko Rwamagana ifite abaturage bumva gahunda za Leta kandi bakagira uruhare mu kuzikurikiza, harimo no gutanga imisoro.

Yagize ati: “Kuba imisoro yarazamutse muri Rwamagana, tubifata nk’ikimenyetso cyiza kigaragaza ko dufite abaturage beza, bumva gahunda za Leta kandi bakumva n’akamaro ko gutanga imisoro. Umuturage iyo asobanukiwe ko umusoro atanga ugira uruhare mu iterambere ry’Akarere n’Igihugu muri rusange, arushaho kugira uruhare mu kuwutanga.”

Raporo y’Akarere igaragaza ko ingengo y’imari yavuye kuri 22,396,416,515 Frw mu 2020-2021 igera kuri 39,630,797,234 Frw muri 2026-2027, bivuze ko yiyongereyeho 17,234,380,719 Frw.

Ibi bitanga ishusho y’uko ubushobozi bw’Akarere mu kubona no gukoresha umutungo bwiyongereye. Mu gihe cy’imyaka itanu, amafaranga ava mu misoro yikubye inshuro zirenga ebyiri, mu gihe ingengo y’imari na yo yazamutse ku rugero rugaragara.

Mu myaka itanu ishize, Rwamagana yanagaragaje izamuka mu bikorwa bitandukanye by’ubukungu.

Raporo igaragaza ko imirimo yahanzwe yazamutse ivuye ku 12,388 igera ku 30,987, bivuze ko hiyongereyeho imirimo 18,599.

Inganda na zo zazamutse ziva kuri 37 zigera kuri 44, mu gihe udusoko duto tw’ubucuruzi twavuye kuri 4 tugera kuri 15.

Nanone, imishinga mito n’iciriritse yafashijwe kubona inguzanyo mu bigo by’imari yavuye kuri 5,718 igera kuri 7,145, yiyongereyeho 1,427.

Iyi mibare itanga indi mpamvu yo kureba izamuka ry’imisoro mu buryo bwagutse. Iyo ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari byiyongera, n’umubare w’abafite ibikorwa bishobora gutanga umusoro ushobora kwiyongera.

Iri zamuka ry’amafaranga akusanywa mu misoro muri Rwamagana rigaragaza impinduka mu bushobozi bw’Akarere bwo gukusanya umutungo w’imbere, mu gihe ibikorwa by’ubukungu na byo byagiye byaguka.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze ko ubwiyongere bw’imisoro bijyana n’ubwiyongere bw’ubukungu mu baturage

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba
Amakuru

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

18/09/2026
Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba
Siporo & imyidagaduro

Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

17/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34

Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU