MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo- Rwimbogo imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
14/09/2026

Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 34 mu Kagari ka Munini, mu Murenge wa Rwimbogo, inagusha insina ariko ku bw’amahirwe nta muntu ibyo biza byahitanye cyangwa ngo akomeretswe nabyo nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimbogo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yavuze ko abaturage basenyewe n’imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nzeri 2026, bagiye gufashwa kubona icumbi, anasaba abaturage muri rusange gufata ingamba zo kwitegura ibihe by’imvura, by’umwihariko bakazirika ibisenge by’inzu zabo.

Yagize ati: “Abaturage badutabaje tugezeyo dusanga koko ibiza byabateye, dusanga imvura ivanze n’umuyaga yatwaye ibisenge by’inzu, gusa ikiza nuko nta muturage wacu wabiburiyemo ubuzima cyangwa ngo akomeretswe nabyo.”

Yakomeje agira ati: “Ubutumwa duha abaturage ni uko bakwiye gufata ingamba zo gukumira ingaruka z’imvura nyinshi basibura imiferege, ndetse no kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo ibiza bitazabatungura ugasanga bitwaye ubuzima bwa bamwe cyangwa bigakomeza no kubateza igihombo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard akangurira abaturage kwitegura ibihe by’imvura nyinshi bazirika ibisenge by’inzu zabo ndetse bagashaka inzego zo gutega ibitoki.

Aragira ati: “ Nk’uko twabibwiwe n’abashakashatsi, mu Gihugu cyacu muri ibi bihe turimo by’ukwezi kwa Kenda tuzagiramo imvura nyinshi kandi ivanze n’umuyaga mwinshi abahanga bise EliNiño, rero turakangurira abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo ndetse no gushaka inzego zo gutega ibitoki kugira ngo bitazangizwa n’umuyaga.”

Mu butumwa butangwa mu nama zitandukanye zihuza Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abaturage, mu mu nteko z’abaturage hirya no hino mu Karere ni ubukangurira abaturage kwitegura imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ishobora kuzibasira igice cya Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, aho bakangurirwa kuzirika ibisenge by’inzu zabo gutunganya imiryanyasuri ndetse n’ibindi bikorwa bigamije gukumira ibiza biterwa n’imvura.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

Uruganda rw'amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU