Abacururiza n’abahahira mu isoko rishya rya Rwamagana bavuga ko ririmo kuzamura imibereho n’iterambere ryabo, kuko batagihura n’ibibazo by’akajagari, imvura n’umukungugu byababangamiraga mu kazi kabo.
Iri soko riherereye Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ryubatswe mu buryo bugezweho bujyanye n’icyerekezo cy’iterambere ry’Umujyi wa Rwamagana. Iri rivuguruye ryatangiye gukorerwamo muri Nyakanga 2025. Rifite imyanya 1,126 igenewe abacuruzi, harimo ahagurishirizwa ibiribwa, imbuto n’imboga ndetse n’amaduka y’ubucuruzi butandukanye.
Bamwe mu bacuruzi n’abahahira muri iri soko baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU, bavuga ko ryazanye impinduka zikomeye, cyane cyane mu kubungabunga ibicuruzwa no korohereza abakiriya.
Mukansanga Mariam, umwe mu bahahira muri iri soko utuye mu Murenge wa Kigabiro, yagize ati: “Ubu nshobora guhaha ndi kumwe n’abana nta nkomyi. Ndashimira Akarere katugejejeho isoko ry’icyitegererezo. Ubu nta muntu ukinyagirirwa mu isoko ahaha cyangwa ngo hagire ibicuruzwa byangirika, abajura bamwiba nk’uko byabaga mbere isoko ritarubakwa, ngo ryagurwe.”
Nshimyumuremyi Jean de Dieu, umwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko, avuga ko kuba bafite ububiko n’ahantu heza ho gukorera byatumye ubucuruzi bwe burushaho gutera imbere.
Ati: “Ubu nsigaye mfite ububiko mbikamo ibicuruzwa byanjye, bikaba bituma bitangirika kubera izuba cyangwa imvura. Nyuma y’uko iri soko ryubakiwe, inyungu nkura mu bucuruzi bwanjye yarazamutse cyane, mva ku bihumbi 40 Frw ubu ngeze ku bihumbi 65 Frw mu gihe kingana n’ukwezi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ibikorwaremezo nk’iri soko byubakwa hagamijwe kuzamura ubukungu bw’abaturage no kubaha ahantu heza ho gukorera no guhahira, yereka abacuruzi ko bafite uruhare rukomeye mu kuribungabunga no kurigirira isuku kugira ngo rikomeze kubagirira akamaro mu gihe kirekire.
Yagize ati: “Turasaba tunibutsa abacuruzi n’abaturage bacu muri rusange ko badakwiye kumva ko isoko ari irya Leta gusa. Oya, ahubwo ni iryabo. Bityo bakwiye kumva no kumenya ko kubungabunga iri soko n’isuku yaryo biri mu nshingano zabo mu rwego rwo kuzamura ubukungu.”
Iri soko rishya rya Rwamagana ryubatswe ku ngengo y’imari ingana na miliyari 2.8 Frw, rikaba ritegerejweho gukomeza guteza imbere ubucuruzi, kongera umusaruro w’abacuruzi no gufasha abaturage kubona serivisi z’ubucuruzi mu buryo bugezweho.






