Bamwe mu bacuruzi bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, barashimira Chairman wa FPR -Inkotanyi Paul Kagame kuba yarimakaje umutekano, bigatuma batongera gutegwa ngo bamburwe amafaranga igihe bagiye kurangura, ubu bakaba basigaye bacuruza nta nkomyi.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 ubwo mu Murenge wa Rukomo haberaga ibikorwa byo gusoza kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abadepite.
Ndazigaruye Diogène watangiye gucuruza mu 1982 acuruza imyaka yavuze ko icyo gihe nta mutekano wari uhari, yatanze urugero ko yigeze kubikuza ibihumbi 700 Frw agiye kugura imodoka.
Yakomeje agira ati “ Abajura bari barancunze bangendaho baje kuntera Saa Yine z’ijoro ya mafaranga bayatwara nyafite mu rugo bantera ibyuma n’ubu mfite ubumuga bansigiye.”
Ndazigaruye avuga ko kandi ngo aho Leta y’ubumwe igiriyeho ku isonga Paul Kagame yimakaje umutekano abacuruzi bacuruza nta nkomyi ndetse bakoresha ikoranabuhanga mu kubika amafaranga byatumye bagira umutekano n’igihe bagiye kurangura iyo za Kigali bakayagezayo amahoro.
Niyimwise Gérard yagize ati” Mbere mu bucuruzi habagamo ibintu bimeze nk’akajagari, nka forode ziva Uganda zikaza zikatuvangira twe turangura Kigali tukabura uko tugurisha. Inzu zarapfumurwaga cyane kubera umutekano muke, hari n’igihe bacaga hejuru mu mabati, Chairman wacu turamushimira cyane bitewe n’aho yakuye iki gihugu n’aho akigejeje.”
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR -Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare, Gahigana John yashimiye ubwitabire abaturage bagaragaje mu bikorwa byo kwamamaza kandi ngo yizeye ko ubwo bwitabire bazanabugaragaza mu gikorwa cy’amatora.
Gusoza ibi bikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango FPR -Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite byaranzwe na morale n’ibyishimo ku banyamuryango basusurutswaga na bande y’umuziki ndetse abikorera banamuritse ibyo bishimira ko bagezeho.









