MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Aborozi babona umusaruro mu kororera mu biraro

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
12/07/2024

Aborozi b’inka mu Karere ka Kirehe bahisemo kororera mu biraro bavuga ko babona bifite akamaro kuko umusaruro w’amata wiyongeye, kandi bikaba bifasha mu buhinzi.

Bamwe mu borozi MUHAZIYACU yaganiriye nabo bashimangira ko ubuhinzi n’ubworozi bisigaye byuzuzanya nk’uko byakagenze kuko ibisigazwa by’ibihingwa bisigaye bifasha mu kugaburirwa amatungo kandi ifumbire ivuye mu bworozi ikifashishwa mu buhinzi.

Aha niho bahera bavuga ko kororera mu kiraro byabinduye byinshi.

Majyambere Yohana utuye mu Murenge wa Nyarubuye, yagize ati: “Kororera mu kiraro ni byiza kuko bituma ukurikirana ubworozi bwawe uziri hafi ukazitaho, ifumbire ikaboneka kandi nyinshi. Iyo inka irira mu kiraro ikahanywera biyirinda kuvunika, bigatuma igira umukamo kubera ko uba wayitayeho, bikagufasha kubona amafaranga afasha kubona imiti no guhemba n’abashumba bazahirira.”

Rurangwa Fred ukorera ubworozi mu Murenge wa Kigina, yagize ati: “Kororera mu kiraro bifite akamaro kanini ku borozi, umukamo uriyongera, urabona ifumbire iva hano tuyifashisha dufumbira urutoki, kandi bituma inka zitarwaragurika ndetse bigabanya amakimbirane y’aborozi n’abaturage yaturukaga ku konesherezwa.”

Nshimiyimana Felecien ukorera ubworozi mu Murenge wa Mahama na we ati: “Kororora inka mu kiraro byongera umukamo, kuva twororera mu biraro inka imwe ikamwa kuva kuri litiro 30 kugeza kuri litiro 60 rero nk’uko dufite ikibazo cy’ubutaka, batumye duhinga hanini twororera hato kandi n’ibintu byagaragaje impinduka ku buryo bugaragara.”

Nubwo aba borozi bishimira intambwe bamaze gutera muri rusange, bavuga ko hari zimwe mu mbogamizi bagihura nazo zirimo kuba hari ubwo bateza intanga inka ntizifate bakongera gutegereza ikindi gihe, ibyo bavuga ko hari ubwo bibateza ibihombo bakifuza ko inzego bireba zabafasha kureba ikibazo kirimo kigakemurwa.

Nshimiyimana nibyo agarukaho ati: “Nk’umuntu woroye inka akamara amezi atatu itarafata, twifuza ko hakorwa nk’isuzuma n’ivugurura hakaboneka intanga zifata kuko iyo inka idafashe bidindiza iterambere ry’umuturage.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko ubworozi bukozwe kinyamwuga aribwo bugirira akamaro ababukora bityo ko ari ngombwa ko ababukora babubyaza umusaruro.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko aborozi bakora kinyamwuga kandi bamenya gufata neza ubwatsi, ibivuye mu buhinzi bikaba byaba ibiryo by’amatungo. Nk’ubuyobozi tuzakomeza gukorana binyuze mu mahuriro yabo ndetse n’ibindi bigo mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubworozi. ”

Asubiza ku kibazo cy’intanga ziterwa inka ariko ntizifate, Meya Rangira avuga ko iki kibazo cyaterwaga no kubika intanga nabi ubu hakaba hari ibiri gukorwa ngo bikemuke burundu.

Ati: “Ikibazo cyo kuba intanga zidafata akenshi byagiye bigaragara ko zishobora kuba zaragiye zibikwa nabi, turimo gukorana na RAB kugira ngo Azote izana izo intanga iboneke mu buryo buhoraho, kandi turi gukorana n’Abaveterineri batandukanye mu rwego rwo gushaka umuti urambye.”

Akomeza avuga ati: “Hari na guhugura abakorana n’aborozi ku buryo inka n’irinda iterwe intanga byihuse, kandi tunakurikirane ko zafashe, twavuga ko ari ikibazo cyari mu bice bibiri, ibikoresho uburyo bakora n’ukuntu babika ziriya ntanga ariko n’ubumenyi bwabo kuri tere ababa babikora fite ariko turi gukorana na RAB kugira ngo gikemuke.”

Mu Karere Kirehe habarirwa inka zisaga 47,520.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guverineri Rubingisa yizeye ubushobozi bw’abagore bazahagararira intara mu Nteko

Guverineri Rubingisa yizeye ubushobozi bw'abagore bazahagararira intara mu Nteko

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU