MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Guverineri Rubingisa yizeye ubushobozi bw’abagore bazahagararira intara mu Nteko

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
12/07/2024

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa yahamije ko yizeye abagore bazahagararira iyi Ntara mu 30% y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 16 Nyakanga, bitewe  n’imigabo n’imigambi bagaragaje.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 ubwo kuri Stade Nyagatare haberaga igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ukwiyamamaza kw’Abakandida Depite b’abagore bazahagararira Intara y’Iburasirazuba mu Nteko Ishinga Amategeko.

Guverineri Rubingisa yavuze ko yizeye ko aba bagore bazabona imyanya mu Nteko kandi bagahagararira iyi Ntara neza.

Ati”Dufite umwihariko nk’intara rero kuko nitwe dufite umubare munini w’abakandida bari muri 30%, 46 birumvikana ko aho mwagiye mugaragaza hose imigabo n’imigambi,ibyo mwijeje inteko itora n’abanyarwanda muri rusange kugira ngo abazaduhagararira muzabahagararire neza, ababakurikiye ntabwo bashidikanya ko muzaduhagararira neza.”

Guverineri Rubingisa yasoje asaba abaturage kuzitabira amatora bazindutse bakazihitiramo abazabayobora.

Kazarwa Geturde, wiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko muri 30% y’abagore yavuze ko yagiriwe icyizere agatorerwa kuba mu Nteko nk’umusenateri none ngo azakoresha ubwo bunararibonye atora amategeko ajyanye n’igihe ndetse ibyo umuturage akeneye bimugereho ku gihe.

Kanyandekwe Christine wishimiwe n’inteko itora yo mu Karere ka Nyagatare,yavuze ko yamaze igihe kinini ashinzwe gahunda yo guteza imbere ubworozi bw’inka z’amata mu Gihugu ndetse ngo natorwa azagira uruhare mu gushyiraho itegeko rishya rigenga amasoko y’amatungo n’uburyo amatungo atwarwamo.

Abadepite bari kwiyamamaza kujya muri 30% y’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni 46, hakazatorwamo 6 gusa. Abagize inteko itora mu Karere ka Nyagatare ni 5 561.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Iterambere ry’abahinzi b’inanasi bohereza ku isoko toni 50 mu cyumweru

Ngoma: Iterambere ry'abahinzi b'inanasi bohereza ku isoko toni 50 mu cyumweru

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU