Abahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma, baravuga ko iki gihingwa kiri mu biza ku isonga mu kuzamura iterambere ryabo n’imibereho, aho bagihinga kuri hegitari 1,100 ziri ku butaka buhuje, ndetse bakohereza umusaruro ugera kuri toni 50 ku ruganda rw’Inyange buri cyumweru.
Ibi babitangarije MUHAZIYACU ubwo Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu karere ka Ngoma byasorezwaga mu murenge wa Mugesera, kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Nyakanga 2024.
Inanasi ni kimwe mu bihingwa ndangakarere ka Ngoma aho muri rusange gihingwa ku buso bubarirwa muri hegitari zirenga 6000 mu mirenge ya Mugesera, Sake na Zaza.
Perezida wa komite ngenzuzi muri Koperative KOABANAMU y’abahinzi b’inanasi mu Murenge wa Mugesera, Dusengumuremyi Jean Bosco avuga ko igizwe n’abantu 70, bahinga ku buso buhuje bwa hegitari 1,100, bakagemura toni 50 ku ruganda rw’Inyange bagasagurira n’amasoko yo hanze.
Ati: “Inanasi twazitangiye muri 2010 ariko mbere y’aho hari abantu bazihingaga batarabigize umwuga, ari abaturage bahinga ku giti cyabo, noneho tubona duhuje ubutaka tukazihinga byagira icyo bizamuraho umuturage. Twari dufite ahantu hanini tudahinga ubuyobozi bubidufashamo duhuza ubutaka kuri hegitari 1,200.”
Akomeza agira ati: “Twashatse imbuto turatera, ariko ubwo twahise dushaka na koperative, turangije gutera tubona biragenda, ubu koperative igeze mu rwego rwo kuba ifite imodoka ya Miliyoni 52Frw, abana ntibigaga ariko umwana w’umuhinzi w’inanasi niwe uri mu ishuri ryiza, hari amazu meza, bafite ibinyabiziga, amashyanyarazi nubwo atarahagera ariko buri mu nyamuryango afite imirasire.”
Yavuze ko batangiye nta masoko bafite yagutse ariko ngo bageze ku rwego rwo kugirisha mu nganda zikomeye mu Rwanda.
Ati: “Tugitangira kuko nta masoko twari twakabona yagutse, inanasi twayigurishaga 100Frw, hakaba n’iyo baduha 50Frw, ariko uko twagiye tuzamuka ubu ngubu inanasi imwe igeze ku mafaranga 1000Frw, noneho byabaye byiza tubona no kugemura ku nganda, nk’ubu inanasi zivamo umutobe mu ruganda rw’Inyange ziva hano muri Mugesera, byibura toni 50 buri cyumweru zoherezwayo, noneho tugasagurira n’amasoko za zindi batabashije gutwara amasoko yo hanze muri Kigali n’ahandi akazigura.”
Dusengumuremyi yavuze ko ubu bafite hegitari 1,100 zihurijwe hamwe hadashyizweho abaturage ku mpande, ndetse ngo basaruraga toni 5 hakaza imodoka imwe, ariko ubu imodoka 10 zishobora kuza bazipakira umusaruro.
Yavuze babonye n’urundi ruganda baruha ku musaruro mwinshi beza.
Mugenzi we, Uwizeyimana Donatha, yavuze ko hari aho ubuhinzi bw’inanasi bwamukuye, ndetse ko yigeze gucuruza ibihumbi 400Frw umunsi umwe, yubaka inzu agura n’inka n’abana abishyurira ishuri.
Ati: “Ubuhinzi bw’inanasi butaraza twari abakene bigaragara ariko ubu urebye umunyamuryango wese ubona hari aho bwatugejeje, nkanjye mpinga kuri hegitari 4 ariko iyo nasaruye toni 3 ndazibona, […] Nk’iyo umuntu ari kunywa umutobe w’Inyange ndishima nkavuga ngo wavuye mu nanasi zaturutse mu murima iwanjye.”
Umuhinzi uhinga ku giti cye mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Mugesera, Ngendahima Emmanuel, ati “Natangiye mpinga umurima w’inanasi ufite nk’igice cya hegitari umusaruro uboneka ariko igiciro ari nk’ 100Frw, uko inanasi igira agaciro ubu iragura 800Frw, uko nazicuruje nagiye nizigama mu matsinda nkongera nkangura imirima yanjye, abana nkabishyurira ishuri.”
Yavuze ko acuruza buri cyumweru mu Karere baturanye ka Rwamagana aho yinjiza ibihumbi 20 biri cyumweru, buri kwezi akinjiza ibihumbi 100 Frw, akayashyira mu matsinda, yayafata mu gihe runaka akabona nka miliyoni akagura imirima.
Visi-Chairman w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Mugiraneza King Thierry, yavuze ko ashimira abanyamuryango bose n’inshuti ku bwitabire bagize n’ibikorwa bagaragaje bagezeho ubwo hamamazwaga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite muri Ngoma.
Akomeza agira ati: “Mu gusoza mu Murenge wa Mugesera twagaragarijwe ibikorwa byinshi byagezweho ibyo mu buhinzi, ubworozi, ubukungu kubera imiyoborere myiza no gushaka guteza imbere Igihugu cyacu politiki nziza hamaze kuba iterambere mu buhinzi n’ubworozi ku buryo bigeze ku rwego rwo kwihaza no kohereza umusaruro ku isoko mpuzamahanga tukabona amadovise kugira ngo n’ubukungu bwiyongere. ”
Yabasabye ko tariki ya 15 Nyakanga bazatora ku gipfunsi kuri Kagame Paul, ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite, abaturage nabo bamwemerera bamubwira ko itariki ya batindiye.










