Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangiye ubukanguramaga bwo gukangurira abangavu kwirinda inda zitateganyijwe, bamenya kurushaho ubuzima bw’imyororokere, birinda ibishuko, no kwita ku mahirwe Igihugu gitanga bagamije kuziteza imbere bo ubwabo n’imiryango yabo.
Ni ubukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa 11 Kamena 2026, butangirira mu rwunge rw’amashuri rwa Rusisiro ruherereye mu Murenge wa Musha, aho bwari bwitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ababyeyi barerera muri iki kigo n’ubuyobozi bw’ikigo.
Ubuyobozi bwa Isange One Stop Center mu Karere ka Rwamagana bugaragaza ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, nibura bamaze kwakira abangavu bari hagati y’imyaka 14-18, bagera kuri 450 bahohotewe bagaterwa inda imburagihe.
Bamwe mu banyeshuri baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko muri iyi minsi bahura n’ibishuko bitandukanye bishobora kubakururira kuba baterwa inda, byiganjemo ibiri ku mbuga nkoranyambaga, bakagaragaza ko ibiganiro nk’ibi biba bikwiye kuko bibakebura.
Mushimiyimana Donatha, ati: “Muri iki gihe usanga hari abagabo cyangwa se abasore bashukisha abakobwa za Smartphone aho rero niho bahera ugasanga bashutse umwana bamuteye inda, gusa ibiganiro nk’ibi biba ari ingenzi kugira ngo badukebure.”
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rusisiro, Nkerabigwi Laurent mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko iyo umwana atewe inda akiri muto bimwicira ubuzima n’intego ze, asaba abanyeshuri kwirinda kugira ngo ubuzima bwabo butazajya burangirira mu tuntu duto baba bahawe,
Yagize ati: “Intego yacu si ukwigisha gusa amashuri asanzwe, ahubwo ni no kubaka umwana ushoboye, ufite indangagaciro kandi urinda ubuzima bwe. Ntituzajenjekera uwo ari we wese ushaka guhungabanya amashuri n’imibereho by’abangavu bacu, nabo duhora tubasaba kwirinda kuba bashukishwa utuntu duto tw’abangiriza ejo habo hazaza.”
Ineza Esperance, Umuyobozi uhagarariye Isange One Stop Center mu Karere ka Rwamagana, yagaragaje ko iyo abangavu babagannye bahohotewe bitabwaho, haba mu mategeko no mu marangamutima yabo.
Yagize ati: “Iyo abangavu baje batugana tubaha ubujyanama mu mategeko, tubaha ubuvuzi bwunganira ubutabera ndetse n’isanamitima, bajye baza tubakire kuko binafasha mu kuba bahabwa ubutabera hakiri kare.”
Mu rwunge rw’amashuri rwa Rusisiro habarurwa abanyeshuri bagera ku 3,700, aho harimo abibumbiye mu matsinda atandukanye (Clubs) aho baganiriramo ubuzima bw’imyororokere, bikabafasha kuyigiraho amakuru ahagije.








