Abacuruzi bakorera mu isoko riherereye mu Mujyi wa Rwamagana, baravuga ko babangamiwe no gukorera mu isoko ritajyanye n’igihe ngo imvura ibanyagirira ibicuruzwa bitewe nuko riva mu bice bitandukanye, ndetse rikanagira ubwiherero budafite isuku. Bagasaba ubuyobozi kurisana.
Umunyamakuru wa muhaziyacu.rw yasuye iri soko maze abacuruzi bamugezaho igihombo baterwa no kuba iri soko riva ndetse no kuba ridafite ubwiherero bufite isuku.
Ishimwe Claude, umwe mu bucuruzi, yagize ati: “ Iyo haje imvura, yaba nke yaba nyinshi, iratubangamira, noneho iyo hajemo umuyaga, byo biba ari ibindi bindi. Ni ukuvuga ngo imvura iragwa, ino mireko yose iramena ikamena amazi menshi, na hano hasi harangiritse kubera amazi menshi ameneka muri iri soko.”
Ishimwe yagerageje gukoresha amafaranga agera mu bihumbi 50 yubakisha amabati ku ruhande acururizaho mu buryo bwo kwikingira imvura, ariko ngo byabaye iby’ubusa imvura iyo iguye n’ubundi aranura.

Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, ucuruza imyenda y’abana mu isoko hagati, avuga ko n’ubwo bakorera mu isoko ritwikiriye, iyo imvura iguye barazinga bakanura ibicuruzwa byabo bitewe n’umuvu w’amazi umanuka hasi kandi no hejuru hakaba hava.
Akomeza avuga ko mu myaka mike ishize ubwo bavugaga iki kibazo cyo kuva hashyizweho abantu barihoma ahubwo bakabihuhura kurushaho.
Ngo nijoro iyo imvura iguye akomeza kwikanga ko aribuze mu gitondo agasanga hari ibyangiritse.
Ati: “Ushobora kujya gusenga, imvura ikagwa umuntu atari hafi, imyenda uraza ugasanga yangiritse, bigasaba kuyijyana murugo kuyimesa, kuyanika, kugira gute, kandi umwenda w’aha iyo uwumeshe uba utaye agaciro.”

Ubwiherero butagira isuku
Muri iri soko rya Rwamagana uretse ikibazo cyo kuvirwa, abacuruzi kandi bahangayikishijwe n’ubwiherero budafite isuku. Bamwe mu bacuruzi bavuga ko iki kibazo gituma batabukoresha hakiyongeraho no kuba butinda kuvidurwa.
Gusa, ababukorera isuku bo basobanura ko abacuruzi bamwe banga gukoresha ubwishyurwa bakajya hanze hafi aho batishyura 100frw.

Umucuruzi w’imyenda n’amashuka utifuje gutangaza amazina ye yagize ati: “Imiryango ikora ni itatu, kandi nabwo usanga hari umwanda ukabije, kandi dutanga amafaranga. Icyo kibazo kirahari rwose. Hari igihe umuntu ajya ahandi hatari hariya kubera hari uba ubona hari ikibazo. Umuntu aravuga ati ‘reka njye ahantu handi, nka kwakundi uba ufite ahantu unywera icyayi, ukavuga uti reka nigireyo, ubu ho harasukuye.’”
Ntakirutimana David, uhagarariye abacuruzi bakorera muri iri isoko avuga ko ikibazo cyo kuvirwa bakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ari na bo babigeza ku karere. Ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwiherero avuga ko cyo kiri hafi gukemuka.
Ati: “Ubwiherero barabuvidurwa, biri muri gahunda ya vuba ko izavidurwa bidatinze kuko n’ubundi iki kibazo twakigejeje ku buyobozi, ni nk’ibisanzwe nabyo bazabikora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry, yabwiye muhaziyacu.rw ko hari gahunda ya vuba yo gusana isoko riva.
Yagize ati: “Twatanze isoko ryo kurisana, ikibazo turakizi, na gahunda yo kurisana irahari muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Icyo dutegereje gusa ni amafaranga ngo dutange (bon de commande) kugira ngo abantu babe batangira kurisana.”
Kakooza yongeyeho ati: “Ikibazo cyo kuva, uko cyaba kingana kose, turagikemura, icyo tudateganya ni ukurivugurura kuko tugiye kubaka isoko rya kijyambere. Ibibazo bihari byo turabikemura, dutegereje ko dufatanya n’abikorera kubaka irindi rijyanye n’igihe.”

N’ubwo biteganyijwe ko rizajya ryubakwa mu byiciro, Kakooza avuga ko soko rishya rizatangira kubakwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha (2020/2021).
Akarere ka Rwamagana, kagaragaza ko Isoko rishya rya Rwamagana kuryubaka bizatwara arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, rikazubakwa aho iri risanzwe ryubatse. Kuri ubu abantu 67 nibo bamaze kwemeza ko bazagura imigabane muri iri soko, agera kuri miliyoni 32 niyo amaze kugezwa kuri konte ya PSF Rwamagana.






