Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bwatangaje ko mu mwaka wa 2019 bwakiriye ba mukerarugendo basaga ibihumbi 49, barimo 48% by’Abanyarwanda.
Ibi babitangaje kuri uyu kuwa 21 Mutarama 2020, babinyujije ku rubuga rwa Twitter aho bagize bati : “Parike Akagera yakiriye abakerarugendo basaga 49 000 muri 2019. Habayeho ubwiyongere bwa 12% ugereranyije na 2018. 48% by’abasuye parike uyu mwaka ni Abanyarwanda.”

Mu mwaka wa 2018 iyi Parike nabwo yagaragaje ko yasuwe n’abantu ibihumbi 44, icyo gihe banatangaje ko yinjije arenga miliyoni ebyiri z’amadorari avuye ku bihumbi 200 yinjizwaga mu mwaka wa 2010.
Kuva 2015, iyi Parike yahawe umwihariko mu kongeramo izindi nyamanswa zirimo intare. Mu mwaka wa 2017 izi ntare zariyongereye zigera kuri 11. Nyuma hongewemo inkura z’umukara 18.
Kuva mu 2010 iyi Parike icungwa na African Parks izobereye mu gucunga amaparike. Irimo inyamanswa zitandukanye zirimo Intare, Inkura, Impala, ingwe, inyoni z’amoko arenga 500, inzovu n’izindi zitandukanye.
U Rwanda rufite mu ntego ko mu mwaka wa 2024, umusaruro ukomoka mu
bukerarugendo uzikuba kabiri, ukagera kuri miliyoni 800 z’Amadorari ya America uvuye
kuri miliyoni 404 (muri 2017).



Hari andi mafoto muhaziyacu.rw yabegeranyirije agaragaza inyamaswa nke muri nyinshi ziba muri Parike y’Akagera










