MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Inzu 400 zimaze kuzirikirwa ibisenge

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
29/08/2026

Mu rwego rwo kwirinda ko imvura yazagwa igateza ibiza, mu Karere ka Nyagatare ibikorwa byo kubyirinda birakataje aho kuri ubu hamaze kuzirikwa ibisenge by’inzu zigera kuri 400.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yasabye abaturage batarazirika ibisenge by’inzu zabo kubyihutisha, kugira ngo imvura izage kugwa inzu ziziritse neza kandi zikomeye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2026 ubwo muri aka Karere habaga umuganda rusange wibanze kukuzirika ibisenge by’inzu no gusibura imihanda mu rwego rwo kwirinda ko imvura yazagwa igateza ibiza.

Minisitiri Habimana yagize ati: “Abatarazirika ibisenge turabashishikariza kwihutira kubizirika, gusibura inzira z’amazi zegereye inzu zanyu nabyo ni ingenzi ndetse no kwirinda inkuba mu gihe imvura itangiye kugwa harimo kutagendesha ibirenge, kugama munsi y’ibiti n’ibindi bikorwa byose byatuma inkuba ibakubita birimo no kumva radiyo imvura igwa.”

Imvura iherutse kugwa muri uku kwezi kwa Kanama yasenye inzu eshatu ndetse abaturage bagera kuri batatu bakubitwa n’inkuba mu Murenge wa Tabagwe bitewe n’uburangare burimo kumva radiyo no kugendesha ibirenge imvura igwa.

Abaturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko kuba ubuyobozi bwaje kubereka uburyo bazirikamo ibisenge by’inzu zabo bigakomera, nabo bagiye ku gushyiramo imbaraga,

Nshimiyimana Musa, yagize ati: “Uyu munsi abayobozi baje kutwereka uburyo twazirika neza ibisenge by’inzu zacu bigakomera, kandi twabyitegereje neza rero natwe tugiye gukomereza mu ngo zacu maze tuzagere mu bihe by’imvura twarabirangije, ni ngombwa kandi ko dukurikiza impanuro duhabwa tukirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka z’inkuba mu bihe by’imvura.”

Uwamahoro Claudine na we yagize ati: “Nta muntu n’umwe wishimira kugerwaho n’ibiza, niyo mpamvu tugomba kumva inama duhabwa tukazirika ibisenge by’inzu zacu kandi ku gihe kugira ngo twirinde ibiza byaterwa n’imvura nyinshi ndetse n’umuyaga.”

Mu bisanzwe Nyagatare ikunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku muyaga mwinshi bitewe n’uko igice kinini cy’Akarere ari umurambi, bityo iyi mpamvu igatuma haza umuyaga mwinshi bigateza ibiza birimo kuguruka kw’ibisenge by’inzu no kwangirika kw’imyaka yiganjemo urutoki.

Mu myaka itatu ishize inzu zirenga 100 zagurutse ibisenge, ibyumba by’amashuri birenga 10 biraguruka ndetse hangirika imyaka iri hejuru ya hegitari 50.

Umurenge wa Rwimiyaga ni umwe mu mirenge ikunze kwibasirwa n’ibiza bituruka ku muyaga mwinshi kimwe n’imirenge wa Musheri, Matimba na Tabagwe.

Kuri ubu muri aka Karere ka Nyagatare inzu 400 nizo zimazwe kuzirikirwa ibisenge aho inzu 200 muri zo arizo mu Murenge wa Rwimiyaga nk’ahakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi ndetse n’umuyaga.

Abaturage beretswe uburyo bwiza bazirikamo inyubako zabo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo kuzirika ibisenge by’inzu

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora
Amatora

NEC imaze guhugura abakorerabushake 70,000 mu myiteguro y’amatora

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abafite mu nshingano ibijyanye n’ubuhinzi basuzumiye hamwe aho imyiteguro y’igihembwe cya A 2027 igeze

Rwamagana: Abafite mu nshingano ibijyanye n'ubuhinzi basuzumiye hamwe aho imyiteguro y'igihembwe cya A 2027 igeze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU