MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

RAB yamaze impungenge abahinzi bahuraga n’imbogamizi ku mbuto n’inyongeramusaruro

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
31/08/2026

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare basaba ko mu gihembwe cy’ihinga bari gutegura cya A 2027 hanozwa uburyo babonamo imbuto n’inyongeramusaruro, nyuma yo kugaragaza ko mu bihembwe by’ihinga bya A 2026 na B 2026 baguraga imbuto ku giciro cyo hejuru bizeye ko yera ariko umusaruro ukaba muke ugereranyije n’uwo bari biteze.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB ishami rya Nyagatare, buvuga ko hari ingamba zo kugenzura imbuto mbere y’uko zishyirwa ku isoko no gukomeza gukorana n’abatanga inyongeramusaruro kugira ngo abahinzi bazibonere igihe cyose bazikenereye.

Umuyobozi wa RAB mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, Kayumba John, yavuze ko abahinzi badakwiye kugira impungenge ku mbuto zishyirwaho Nkunganire na Leta, kuko zikomeza kugenzurwa kugira ngo harebwe niba zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Icyo abaturage tubamaraho impungenge ni uko imbuto zose Leta yajyaga itangaho nkunganire izakomeza kuzitangaho nkunganire, nk’imbuto y’ibigori ihingwa cyane muri Nyagatare ndetse ubu imbuto zariyongereye zabaye nyinshi, kandi izo mbuto zose zizewe gutanga umusaruro kuko twazeretse abahinzi mu mirima shuri n’imirima y’icyitegererezo.”

Kayumba yavuze ko imbuto nshya zizanwa n’abatubuzi zibanza kunyuzwa mu mirima y’icyitegererezo, aho abahinzi bashobora kuzirebera no kumenya umusaruro zishobora gutanga ndetse n’ahantu zikwiriye guhingwa mbere yo kuzihinga.

Ati: “Imbuto nshya tubanza kuzinyuza mu mirima y’icyitegererezo, abahinzi bakazibonera muri utwo turima, bakabona umusaruro wazo bakazazihinga bazizi. Usibye ko imbuto nyinshi ziba zarakorewe isuzuma bikagaragara ko zikwiriye guhingwa yaba ku misozi migufi, imiremire ndetse n’imisozi iringaniye.”

Yongeyeho ko nta mbuto igomba gushyirwa ku isoko itarabanje gukorerwa ubushakashatsi n’isuzuma, asaba abahinzi kugura imbuto zizewe no kuzitaho neza kuko akenshi abahinzi baterwa ibihombo no kutita ku bihingwa byabo no kudakurikiza amabwiriza bahabwa.

Umuhinzi witwa Uwimana Claudine wo mu Murenge wa Nyagatare uhinga ibigori, aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko hari igihe bagura imbuto babwirwa ko zizatanga umusaruro ushimishije, ariko nyuma yo kuzihinga bakabona umusaruro uri munsi y’uwo bari biteze.

Yagize ati: “Twajyaga tugira ikibazo cy’uko umusaruro tuba twiteze ku mbuto twahawe uza ari muke kandi tuzigura. Bari baratubwiye ko zitanga umusaruro ufatika, ndetse no kubona inyongeramusaruro bikatugora kubera guhenda, rero twasabaga ko ubuyobozi bwabirebaho bukagira icyo budufasha.”

Murorunkwere Marceline na we uhinga ibigori mu Murenge rwa Rwimiyaga ,yagize ati: “Tujya duhura n’ikibazo cyo kubona inyongeramusaruro kuko ziba zihenze, ndetse rimwe na rimwe n’umusaruro twiteze ugasanga wabaye muke. Ibigo bishinzwe kuduha amafumbire nka TUBURA ugasanga bivuye ku isoko hakiri kare, rero turifuza ko RAB yagirana imikoranire ya hafi na byo kugira ngo ibibazo nk’ibi bitongera kubaho.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n ‘Ubworozi Ashingiye ku Itegeko N030/2012 Iyo ku wa 01/08/2012 rigena imikoreshereze y’ifumbire mvaruganda n’imiti ikoreshwa mu buhinzi no mu bworozi mu Rwanda, n’ltegeko NO 005/2016 ryo kuwa 05/04/2016 rigenga imbuto n’ amoko y’ibihingwa mu Rwanda; Hagamijwe kandi kongera umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027 ku bihingwa byatoranyijwe, hashyirwa cyane imbaraga mu byanya bigega (Food Basket Sites).

Niyo mpamvu kuri ubu, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe ubuso bwa hegitari 5,000 buzatunganywa nk’ibyanya bya FOBASI.

Ibihingwa Leta izunganira ku ifumbire mvaruganda mu gihembwe cy’ihinga cya A 2027A ni ibi bikurikira: ibigori, ibishyimbo, ingano, soya, umuceri, ibirayi, imyumbati, urutoki, imboga n’ imbuto (fruit trees).

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027 A, Nkunganire ya Leta ku kiguzi cy’ifumbire mvaruganda intangwa ku buryo bukurikira: DAP: 46%; UREA: 45%; NPK 17-17-17: 43%, Kynoplus (Coated Urea): 45%; KCL/MOP: 36%; Micro-nutrient Fertilizers na Blends: 18% – 46%.

Abahinzi bazagura ifumbire mvaruganda ku bacuruzi b’ inyongeramusaruro (Agro-dealers) bo mu mirenge yabo ku giciro cyunganiwe na Leta aho DAP igiciro cyayo cyose ikiro kimwe gihagaze amafaranga 1,950, nkunganiire ya Leta ikaba ari amafaranga 890, igiciro ntarengwa ku muhinzi ni amafaranga 1,060.

UREA ikiro gihagaze amafaranga 1,980, nkunganire ya Leta ni amafaranga 890, igiciro ntarengwa ku muhinzi ni amafaranga 1,090. NPK ni amafaranga 1,861, nkunganiire ya Leta ikaba amafaranga 807, igiciro ntarengwa ku muhinzi ni amafaranga 1,054.

Ibihingwa Leta izunganira ku mbuto z’ indobanure zituburirwa imbere mu Gihugu mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A ni ibigori, Soya n’ Ingano.

Uko imbuto z’indobanure ziri muri nkunganiire ya Leta, imbuto y’ibigori ya Hybrid ihingwa mu midozi miremire, RHMH1601, RHMH1611 ihagaze amafaranga 2,585, nkunganire ya Leta ni amafaranga 1,800, igiciro ntarengwa ku ni 785. Imbuto y’ibigori WH605/508 ihagaze 3,800 ku kiro, nkunganire ya Leta ni 1,800, igiciro ntarengwa ku muhinzi ni 2,000.

Ibiciro by’imbuto y’ibigori ya “Hybrid” iterwa mu misozi migufi no mu bibaya, imbuto ya RHM1407, RHM1409, RHM104, RHM1402 ihagaze amafaranga anagana 2,585, nkunganire ya Leta ni 1,800, igiciro cya nyuma ku muhinzi ni 785.

Mu bwoko bwose bw’imbuto y’ibigori byaba ibihingwa mu misozi miremire, imigufi no mu bibaya nkunganire ya Leta ni amafaranga 1,800 aho igiciro ntarengwa cy’umuhinzi aya nyuma ari amafaranga atarenze 2,000 frw.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) y’umwaka wa 2024-2025 igaragaza ko abaturage bo mu Karere ka Nyagatare banyuzwe n’uko bagerwaho na gahunda zo kubona amafumbire n’imbuto bari ku kigero cya 66%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Basketball iri kwifashishwa mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

Basketball iri kwifashishwa mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU