Umukino wa Basketball wifashishwa n’umuryango Shooting Touch ukorera mu turere twa Bugesera na Kayonza two mu Ntara y’Iburasirazuba n’utundi two mu Mujyi wa Kigali mu rugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ahategurwa amarushanwa y’abana, abasore n’inkumi ndetse n’abagore bakuze barimo n’abakecuru.
Mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Rukara hashorejwe amarushanwa ya Basketball yari ageze ku mikino ya nyuma yateguwe ku bufatanye bwa Shooting Touch nk’umufatanyabikorwa w’Akarere ka Kayonza, yari agamije kandi gukangurira abaturage muri rusange kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ni amarushanwa yahuje amakipe atandukanye yo mu mirenge irimo ibikorwa bya Shooting Touch yo muri Kayonza na Bugesera, aya makipe agenda ahura hakurikijwe amasite bitorezaho banigishirizwaho.
Bamwe mu bakinnyi ba Basketball bitabiriye imikino ya nyuma, bemeza ko Basketball yababereye umuti wo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kuko iyo baje gukina baboneraho no kwigishwa amoko y’ihohotera, uko yarwanywa n’uruhare rwabo rwo kuba umusemburo w’amahoro n’ubukungu mu ngo zabo no mu baturanyi.
Murekatete Laurence afite imyaka 50, akina Basketball yemeza ko uyu mukino wamufashije kugira ubuzima bwiza, imufasha kwagura imitekerereze, no kwigirira icyizere
Yakomeje agira ati: “Twigishijwe nk’abagore ko dufite uburenganzira ariko si twe twenyine kuko byageze no ku bagabo kuko nabo hari igihe baza tukigira hamwe.”
Tuyizere Aron afite imyaka 16 yemeza ko kuba uyu mukino wa Basketball uhuzwa no kwigisha abaturage kwirinda ihohotera ari igikorwa cyiza, yakomeje agira ati: “Shooting Touch igira amasomo atwigisha kurwanya ihohotera, ubu nzi uburyo nagira inama umuntu ukora ihohotera cyangwa se urikorerwa.”
Gukina Basketball byaguye imitekerereze y’abantu bakuze, haba mu guhangana n’ibitekerezo bishaje ko imikino ikorwa n’ibirara ahubwo ko gukina ari ukurengera ubuzima, no kumenya kwiha gahunda nk’uko byemezwa na Nikuze Florence umwe mu bagore bakuze ukina Basketball.
Nikuze yemeza ko mbere ataraza muri uyu mushinga na we yahohoteraga abana be, akumva ko hari imirimo yahariwe abana b’abakobwa gusa, yemeza kandi ko n’umugabo we yamuhohoteraga akumva ko we nta burenganzira afite akwiye kwemera ibyo umugabo amubwiye byose nta ku bitekerezaho.
Umutoniwase Tijara, ni umwangavu ukinira i Rwinkwavu imwe muri site za Shooting Touch, avuga ko aya marushanwa abafasha kuzamura impano bifitemo ariko zigashyigikirwa n’uko bava mu miryango mizima itekanye, izira amakimbirane n’ihohotera iryo ari ryo ryose, kandi nabo bigishwa guhagara ku ijambo ryabo “Oya”
Umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imiyoborere yitwa Sanyu Vianney yemeza ko bazakomeza gukorana neza n’abafatanyabikorwa babo kandi bashake uko uyu mukino wagera kuri benshi.
Baguma Sacha ni Umuyobozi muri Shooting Touch Rwanda yemeza ko ibikorwa byabo bigamije gufasha sosiyete Nyarwanda guhindura imyumvire, harwanywa ihohotera, bakabafasha kurwanya indwara no kugira ubuzima bwiza, byose bigahuzwa no kurema umuryango mwiza utekanye uzira amakimbirane kandi ufite ubuzima bwiza.
Muri rusange Shooting Touch ikorana n’abaturage 4,653 muri abo 75% ni abagore.














