MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abasirikare barwanira ku butaka basoje amahugurwa y’amezi ane y’imyitozo yisumbuye

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
23/06/2026

Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka zasoje amahugurwa yisumbuye ya gisirikare yari amaze amezi ane abera mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) giherereye mu Karere ka Kirehe.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2026, witabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano.

Ubuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda -RDF bwatangaje  ko uyu munsi aya amahugurwa  yahawe Brigade y’abasirikare barwanira ku butaka Icyiciro cya 08. Mu mezi ane yamaze akaba yaribanze ku gutyaza ingabo ngo zihore ziteguye, bongererwa ubumenyi mu kuyobora no gukurikirana imyitwarire y’abasirikare; no kunoza amayeri y’ibikorwa njyarugamba.

Mu ijambo yagejeje ku basirikare barangije aya mahugurwa, Gen. Mubarakh Muganga yabashimiye umurava, ubushake n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze bahugurwa. Yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi bungutse buzabafasha gusohoza neza inshingano zo kurinda Igihugu no guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano n’ubusugire bwacyo.

Yabasabye gukoresha neza amasomo bahawe aho bazoherezwa gukora, bakarangwa n’ubunyamwuga ndetse no gukomeza kubahiriza amahame n’indangagaciro biranga Ingabo z’u Rwanda.

Gen Mubarakh Muganga yanagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, washimye umuhate n’akazi gakomeje gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’Abanyarwanda.

Muri ubwo butumwa kandi, Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abasirikare barangije aya mahugurwa, agaragaza ko gukomeza guhugurwa no kongera ubumenyi ari imwe mu nkingi zituma RDF ikomeza kuba igisirikare gikora kinyamwuga kandi cyiteguye guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika uko ibihe bigenda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagaragaje ko aya mahugurwa afite uruhare runini mu gutegura abasirikare bashoboye guhangana n’imbogamizi z’umutekano z’iki gihe n’izishobora kuvuka mu gihe kiri imbere.

Yongeyeho ko, usibye ubumenyi bwa tekiniki n’amayeri ya gisirikare bahawe, aba basirikare banongerewe ubushobozi mu bijyanye n’imyitwarire myiza, ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, byose bikaba bifatiye ku ndangagaciro n’amahame agenga Ingabo z’u Rwanda.

Yasoje abasaba gukomeza kurangwa n’imikorere myiza no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse kugira ngo barusheho gusohoza neza inshingano bahawe zo kurinda Igihugu n’abaturage.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ageza ubutumwa ku basirikare basoje amahugurwa

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Aborozi ba Rwimiyaga barasaba gufashwa gusukura Amadamu

Aborozi ba Rwimiyaga barasaba gufashwa gusukura Amadamu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU