MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gukemura ikibazo cy’imiryango 11,000  itari ifite aho kuba bigeze he?

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
05/01/2020
Minisitiri Prof. Shyaka  arasobanura  aho gukemura ikibazo cy'imiryango idafite amacumbi bigeze  (Ifoto : Muhaziyacu)

Minisitiri Prof. Shyaka arasobanura aho gukemura ikibazo cy'imiryango idafite amacumbi bigeze (Ifoto : Muhaziyacu)

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko imiryango itagira aho kuba ibarirwa mu bihumbi  11 hirya no hino mu Rwanda ari yo yabaruwe  mu ntangiro za 2019-2020 igomba kubakirwa inzu.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatanze icyerekezo cyo gukemura ikibazo cy’imiryango itari ifite aho kuba, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka (2019-2020) hari aho iki kibazo kigeze gikemurwa.

Minisitiri Shyaka aherutse kubitangariza mu Karere ka Gatsibo, muri uku kwezi kwa Mutarama 2020 nyuma yo gutaha ku mugaragaro inzu 227  zubakiwe imiryango itari ifite  aho iba.

Yagize ati: “Umwaka watangiye dufite amazu ibihumbi 11 yo kubaka, abantu badafite aho baba, Gatsibo yonyine yari ifite amazu asaga 400, ariko aya mazu tumaze gutaha asaga 220;  biratanga icyizere ko bishoboka, kubera ko mu gihe kitageze  ku gice cy’umwaka ubu muri Gatsibo tumaze kugera kuri 60%, kandi no mu tundi turere, turabona hari intambwe nziza.”

Prof. Shyaka akomeza avuga ko hari uturere twinshi twumvikanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko tuzaba twarangije kubakira imiryango itagira aho kuba  bitarenze  Werurwe 2020.

Ati: “Mu turere twinshi twumvikanye ko mu mpera z’ukwa Gatatu (Werurwe)  bazaba bayarangije, kandi birashoboka.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kubakira imiryango itagira aho kuba bigirwamo uruhare n’inzego nyinshi zirimo abaturage, Leta n’abafatanyabikorwa bayo, kandi ko aho inzu zubatswe hagomba gushyirwa uburyo bwo gufata amazi y’imvura, uturima tw’igikoni, n’ahakorerwa ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi  ku buryo bworoshye.

Imiryango idafite amacumbi  ibayeho nabi

Bamwe mu baturage babaruwe batishoboye batagira inzu zo kubamo muhaziyacu.rw yaganiriye na bo, bagaragaza ko ubuzima bwabo bubahangayikisha, bakabura icyo babikoraho kubera kubura ubushobozi.

Mukasinabwiteye Aline, umwe mu bari kubakirwa mu Murenge wa Kibungo (Ifoto Manishimwe N)

Mukasinabwiteye Aline ni umubyeyi w’abana  bane, ni umwe muri 17 bari kubakirwa mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma.

Ati: “Mbayeho mu buzima bubi, ndacumbitse, aho ncumbitse ntanga umubyizi wa buri cyumweru nko mu mwanya w’amafaranga yo kwishyura inzu, ndya nciye inshuro kugira ngo mbashe gutunga abana. Ariko nimbona inzu, ubwo wa mubyizi wa buri cyumweru ntanga, nzajya nywukuramo ibyo gutunga umuryango. Kuko ubu hari n’igihe mbura uko nkora wa mubyizi, nyir’inzu akarakara akansohora, biba ari ikibazo.”

Mvuyekure Félecien we, ni umugabo wo mu Kagari ka Gahima ibiza by’imvura n’umuyaga biherutse gusenyera, ubuyobozi bufata ikemezo cyo kumukodeshereza aho gucumbika, mu gihe inzu ari kubakirwa itari yuzura.

Intara y’Iburasirazuba yari yiyemeje gukemura iki kibazo cy’abadafite aho kuba muri 2019

Mu nzu zibarirwa mu bihumbi 11 zabaruwe zigomba kubakirwa  imiryango itishoboye hirya no hino mu gihugu muri 2019-2020, Intara y’Iburasirazuba yari yihaye intego y’uko imiryango ibarirwa mu bihumbi bitanu by’abayituye badafite amacumbi bizarangirana n’Ukuboza 2019.

Mufulukye Fred Uyobora Intara y’Iburasirazuba (ubanza iburyo), abandi bayobozi,, inzego z’umutekano n’abaturage mu muganda wo kubakira abatishoboye mu Karere ka Ngoma (Ifoto: MuhaziYacu)

Mufulukye Fred Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabwiye muhaziyacu.rw ko bitashobotse, kubera impamvu agaragaza.

Ati: “Twari twihaye intego yo kubakira abadafite aho kuba kandi turacyayihagazeho. Ubu turacyakusanya imibare, ariko amazu menshi yari yazamutse, tugira ibihe by’imvura, dusanga bitashoboka ko ayo mazu yubakwa muri iki gihe cy’imvura dufatamo akaruhuko, ariko ubu imvura iri kugenda igabanuka, intego yacu turayikomeje. Ubu noneho, twiyemeje ko tugomba kurangiza ariya mazu bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2020.”

Kubakira imiryango itagira aho kuba inzu biri gukorwa mu buryo bw’umuganda uhuriza hamwe abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Leta. Amabati, sima, inzugi n’amadirishya bizishyirwaho bitangwa na Leta.

Kudakemura ku  bipimo bikwiye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, byiswe ‘Human Security Issues’ birimo iby’imiryango itagira aho kuba,  abatuye mu manegeka, imirire mibi no kugwingira  ku bana, abana bata amashuri,  umwanda n’ibindi,  biri mu byanatumye hasubikwa umuhango wo gutanga ibihembo  by’uko uturere twesheje imihigo  y’umwaka 2018-2019; Guverinoma  isaba uturere n’inzego zose  kubanza bagashyira imbaraga mu  gukemura  ibyo ibibazo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Imihigo

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ipfunwe ryiganza mu mibereho y’abatazi gusoma no kwandika – Ubuhamya

Ipfunwe ryiganza mu mibereho y’abatazi gusoma no kwandika - Ubuhamya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU