Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaza ko imiryango itagira aho kuba ibarirwa mu bihumbi 11 hirya no hino mu Rwanda ari yo yabaruwe mu ntangiro za 2019-2020 igomba kubakirwa inzu.
Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, avuga ko nk’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yatanze icyerekezo cyo gukemura ikibazo cy’imiryango itari ifite aho kuba, mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka (2019-2020) hari aho iki kibazo kigeze gikemurwa.
Minisitiri Shyaka aherutse kubitangariza mu Karere ka Gatsibo, muri uku kwezi kwa Mutarama 2020 nyuma yo gutaha ku mugaragaro inzu 227 zubakiwe imiryango itari ifite aho iba.
Yagize ati: “Umwaka watangiye dufite amazu ibihumbi 11 yo kubaka, abantu badafite aho baba, Gatsibo yonyine yari ifite amazu asaga 400, ariko aya mazu tumaze gutaha asaga 220; biratanga icyizere ko bishoboka, kubera ko mu gihe kitageze ku gice cy’umwaka ubu muri Gatsibo tumaze kugera kuri 60%, kandi no mu tundi turere, turabona hari intambwe nziza.”
Prof. Shyaka akomeza avuga ko hari uturere twinshi twumvikanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ko tuzaba twarangije kubakira imiryango itagira aho kuba bitarenze Werurwe 2020.
Ati: “Mu turere twinshi twumvikanye ko mu mpera z’ukwa Gatatu (Werurwe) bazaba bayarangije, kandi birashoboka.”
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko kubakira imiryango itagira aho kuba bigirwamo uruhare n’inzego nyinshi zirimo abaturage, Leta n’abafatanyabikorwa bayo, kandi ko aho inzu zubatswe hagomba gushyirwa uburyo bwo gufata amazi y’imvura, uturima tw’igikoni, n’ahakorerwa ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi ku buryo bworoshye.
Imiryango idafite amacumbi ibayeho nabi
Bamwe mu baturage babaruwe batishoboye batagira inzu zo kubamo muhaziyacu.rw

Mukasinabwiteye Aline ni umubyeyi w’abana bane, ni umwe muri 17 bari kubakirwa mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma.
Ati: “Mbayeho mu buzima bubi, ndacumbitse, aho ncumbitse ntanga umubyizi wa buri cyumweru nko mu mwanya w’amafaranga yo kwishyura inzu, ndya nciye inshuro kugira ngo mbashe gutunga abana. Ariko nimbona inzu, ubwo wa mubyizi wa buri cyumweru ntanga, nzajya nywukuramo ibyo gutunga umuryango. Kuko ubu hari n’igihe mbura uko nkora wa mubyizi, nyir’inzu akarakara akansohora, biba ari ikibazo.”
Mvuyekure Félecien we, ni umugabo wo mu Kagari ka Gahima ibiza by’imvura n’umuyaga biherutse gusenyera, ubuyobozi bufata ikemezo cyo kumukodeshereza aho gucumbika, mu gihe inzu ari kubakirwa itari yuzura.
Intara y’Iburasirazuba yari yiyemeje gukemura iki kibazo cy’abadafite aho kuba muri 2019
Mu nzu zibarirwa mu bihumbi 11 zabaruwe zigomba kubakirwa imiryango itishoboye hirya no hino mu gihugu muri 2019-2020, Intara y’Iburasirazuba yari yihaye intego y’uko imiryango ibarirwa mu bihumbi bitanu by’abayituye badafite amacumbi bizarangirana n’Ukuboza 2019.

Mufulukye Fred Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yabwiye muhaziyacu.rw ko bitashobotse, kubera impamvu agaragaza.
Ati: “Twari twihaye intego yo kubakira abadafite aho kuba kandi turacyayihagazeho. Ubu turacyakusanya imibare, ariko amazu menshi yari yazamutse, tugira ibihe by’imvura, dusanga bitashoboka ko ayo mazu yubakwa muri iki gihe cy’imvura dufatamo akaruhuko, ariko ubu imvura iri kugenda igabanuka, intego yacu turayikomeje. Ubu noneho, twiyemeje ko tugomba kurangiza ariya mazu bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2020.”
Kubakira imiryango itagira aho kuba inzu biri gukorwa mu buryo bw’umuganda uhuriza hamwe abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Leta. Amabati, sima, inzugi n’amadirishya bizishyirwaho bitangwa na Leta.
Kudakemura ku bipimo bikwiye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, byiswe ‘Human Security Issues’ birimo iby’imiryango itagira aho kuba, abatuye mu manegeka, imirire mibi no kugwingira ku bana, abana bata amashuri, umwanda n’ibindi, biri mu byanatumye hasubikwa umuhango wo gutanga ibihembo by’uko uturere twesheje imihigo y’umwaka 2018-2019; Guverinoma isaba uturere n’inzego zose kubanza bagashyira imbaraga mu gukemura ibyo ibibazo.





