MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Barasabwa kwirinda ubucuruzi butemewe bita ‘Ubuhushuzi’

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
15/08/2023
CG Gasana K.Emmanuel, Guverineri  w'Intara y'Iburasirazuba aherutse gusaba Abanyakirehe kwirinda ubuhushuzi

CG Gasana K.Emmanuel, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba aherutse gusaba Abanyakirehe kwirinda ubuhushuzi

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’Akarere ka Kirehe burasaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bwo guca ku mipaka itemewe mu bice bimwe by’aka karere bizwi nk’ubuhushuzi, kuko bihombya Igihugu kandi ababyishoramo ‘bakaba bashobora kubigwamo’.

Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, kabarimo umupaka wa Rusumo ku rugabano rw’u Rwanda na Tanzania; imirenge yako igera kuri irindwi ikora ku mugezi w’Akagera ugabanya u Rwanda n’Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi.

Kuba iyo mirenge ikora ku mugezi w’Akagera hari bamwe mu baturage bishora mu bucuruzi butemewe, bambukira ku byambu bitemewe; ibintu ubuyobozi bwite bwa Leta n’inzego z’umutekano bemeza ko biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bigahombya Leta.                                                               

CG Gasana K.Emmanuel, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko abakora ubucuruzi bakwiye kubukora mu buryo bwemewe kandi bagakora kinyamwuga bakareka ibyo bita ngo ni ‘uguhushura’,

Yagize ati: “Guhushura ni ijambo numviye aha ngaha, muri za Nyagatare babyita ngo ni ubufutuzi, wajya za Burera ngo ni abarembetsi, ariko byose ni ubucuruzi bukorwa haciwe ku  mipaka itemewe binyuranyije n’amategeko, ibyo ntabwo aribyo bihombya Leta, ariko hari n’ababigwamo kubera ko bazana ibisongo n’amacumu barwanya inzego zashyizweho kugira ngo zirinde imipaka n’abo bantu bo kwambukira ku byambu bitemewe.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo aribyo rero, amarondo arakorwa neza ariko tubyirinde twese kubera ko ibyo bazana n’ubundi biza bihombesha Leta cyangwa ni ubuzima byica, kubera ko harimo n’urumogi n’ibindi bintu bitari byiza cyangwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.”

Mu rwego rwo gukumira ubwo bucuruzi butemewe, mu Karere ka Kirehe hashyizweho abarinda umutekano ku byambu bigera kuri 54 byabaruwe biri mu Karere ka Kirehe.

MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu barinda ibyambu barimo Cpl. Gakuba Benoit wo mu Murenge wa Mpanga akomoza ku ngamba bafite, ati: “Kugira ngo ubuhushuzi buranduke burundu, icya mbere ni uko twe dukora akazi neza tukirinda kwifatanya n’abo bajya kuzana izo za magendu cyangwa abo bajya guhushura; kugira ngo tubashe kubakumira.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asaba buri muturage wese w’Akarere ka Kirehe ubufatanye mu kurwanya ubwo bucuruzi butemewe

Ati: “Tubirwanye kubera ko forode ibuza abenegihugu kubona umutungo bari bakwiye kubona,Twese dufatanye kugira ngo turwanye ibyo bintu. Iyo ubibonye nk’umuturage, tanga amakuru, icya kabiri ni abana bacu babikora, mubagire inama, mubabuze ntibabigemo, icya gatatu mubyamagane, mwitandukanye nabyo.”

Guhushura bisobanurwa nk’ uburyo abakora ubucuruzi butemewe bashobora kwambuka umugezi w’Akagera bakajya Tanzania ngo ugasanga bagiye gushimutayo inyamaswa, kuzanayo ibicuruzwa mu buryo bwa forode[Jus, caguwa, sima,…]; cyangwa ngo bakajya kwangiza ibidukikije iyo bagatwika amakara.

Guverineri CG Gasana, ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu bice by’imirenge ya Nyamugali na Kigarama ikora ku mupaka wa Rusumo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026
Amakuru

Abagore 3,200 bashatse serivisi zo gukuramo inda mu 2025-2026

16/10/2026
Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth
Amakuru

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

16/10/2026
Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 
Amazi

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abanya-Bugesera basobanuriwe impinduka zikenewe muri uyu Mujyi

Abanya-Bugesera basobanuriwe impinduka zikenewe muri uyu Mujyi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU