MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abanya-Bugesera basobanuriwe impinduka zikenewe muri uyu Mujyi

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
15/08/2023

Bamwe mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Bugesera basobanuriwe impinduka bakaneye gukora kugira ngo uyu Mujyi ube usobanutse ugendane n’igihe, nyuma y’aho ushyizwe mu mijyi itatu yunganira Umujyi wa Kigali ndetse ukanaba umwe mu yisurwa cyane n’abashyitsi banyuranye baba bagendereye u Rwanda.

Ibi babyeretswe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023 mu kiganiro Guverineri Gasana K.Emmanuel, yagiranye n’ibyiciro bitandukanye birimo abacuruzi, abatwara abantu kuri moto no ku magare, bose  bakorera mu mujyi wa Nyamata.

Ni ibiganiro byibanze ku myubakire, isuku, kuvugururwa ,gutakwa, kugira umutekano no kuvugurura imitangire ya serivisi bikajyana n’icyerekezo igihugu cyiganamo.

Guverineri yagize ati: “Turashaka icyo nakwita Smart Bugesera cyangwa Bugesera isobanutse.Mu mibereho, mu iterambere, mu miyoborere, mu mutekano; isobanutse mu buryo tuyibona nka Bugesera nshya ifite abaturage bafite isuku, bakira ababagana neza kandi baha agaciro ibikorwaremezo.Rero twifuza Bugesera mu buryo mu myaka iri imbere ijyana n’icyerekezo cy’Igihugu cyacu.”

Mu rwego rwo gushyiraho gahunda n’icyerekezo cy’umujyi wa Bugesera bihamye, Guverineri Gasana avuga ko mu gihe kingana n’icyumweru hari gukorwa igenzura mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera. Ibi kandi ngo bifite aho bihuriye no guhindura abayobozi b’imirenge ndetse batatu muribo bagahagarikwa kubera kunanirwa gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco w’isuku no guhindura imyumvire y’abaturage.

Ati: “Intandaro yari imyumvire mikeya ariko n’ubuyobozi mu by’ukuri bubifitemo uruhare; atari ubuyobozi bwari bufite intege, bikanaviramo yuko abayobozi bamwe bandikiwe inzandiko z’integuza za nyuma kugira ngo ntibazongere kutisanga mu kibazo nk’iki ng’iki. Rero turagira ngo dukurikirane hirya no hino mu masoko, mu masanteri, tureba isuku ku mubiri, aho bakorera, ibikorwaremezo ndetse n’ubuzima bwiza bw’abaturage kugira ngo burusheho gutera imbere.”

Mucyezangabo Augustin, Umuyobozi wa Lapalisse Hotel iherereye mu mujyi wa Nyamata na we asanga ko Bugesera ari agace karimo amahirwe menshi bityo ko we na bagenzi be b’abacuruzi biyemeje kugaruka mu ngamba zo guha agaciro umujyi wa Nyamata na Bugesera muri rusange by’umwihariko bakarushaho kunoza isuku.

Yagize ati: “Nyuma y’aho ubuyobozi bw’Intara yacu butugaragarije ko umujyi wacu ufite umwanda, ubu twiyemeje ko tugomba kubihindura tukagira isuku ibereye igihugu cyacu, cyane ko ari Akarere kagiye kuba urwinjiriro rw’igihugu. Rero nk’abacuruzi twemereye Guverineri ko tugiye kubyitaho kandi twamutumye no ku buyobozi bukuru no kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko tugiye kurushaho kugira isuku.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Bugesera, Umwali Angelique yavuze ko ari umujyi uri gukura, ngo icyagaragaye ni uko  abantu batarashyira imbaraga mu kugendana n’icyo cyerekezo.

Yakomeje agira ati “ Abacuruzi rero bongeye kwibutswa icyo cyerekezo, amahirwe ahari, ariko no kubereka yuko natwe tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tugendane n’uwo muvuduko. Iyo rero uri umujyi uri ‘Smart’,  mu nguni zose ugomba kuba umeze neza.”

Akarere ka Bugesera gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, kakaba kari no kubakwamo ikibuga Mpuzamahanga cy’indege. Ni na kamwe mu turere dukunze gutemberezwamo abashyitsi benshi baba basuye u Rwanda ari ngo mpamvu isuku y’aho yahagurukiwe cyane.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki
Abagore

Ubuvumvu bwagejeje Nyiransabimana ku kongerera agaciro ibikomoka ku buki

17/10/2026
Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye
Amakuru

Kirehe: Muyango, Mariya Yohana na Senderi bageneye urubyiruko ubutumwa bukomeye

17/10/2026
Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali
Umupira w'amaguru

Zamalek SC yatsindiye APR FC igitego 1-0 i Kigali

16/10/2026
Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma
Abagore

Iterambere ry’umugore wo mu cyaro ni inshingano dusangiye- Depite Rubagumya Emma

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abakorera mu gakiriro ka Nyagatare bagaragaje impungenge zo kutagira kizimyamwoto

Abakorera mu gakiriro ka Nyagatare bagaragaje impungenge zo kutagira kizimyamwoto

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU