Abakorera mu gakiriro gaherereye mu Mujyi wa Nyagatare barasaba ko hashyirwamo kizimyamwoto zibafasha kuzimya umuriro nyuma y’aho mu minsi ishize hadutse umuriro ukangiza bimwe mu bikoresho byabo.
Ibi babigaragaje nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize hari imashini yafashwe n’inkongi y’umuriro muri aka gakuriro Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro igatabara ikawuzimya.
Mukeshimana Honorine yavuze ko hakenewe ibi bikoresho bizimya inkongi y’umuriro, kuko byabafasha kugira umutekano w’ibikoresho n’ibicuruzwa byabo.
Yagize ati”Hano urabona nta kizimyamwoto zihari, ubuse habaye inkongi y’umuriro ugirango ibintu byacu ntibyahangirikira bikadutera igihombo”
Vuganeza Fabien nawe avuga ko kizimyamwoto zikenewe cyane kuko no mu mpera z’icyumweru gishize umuriro watwitse imashini imwe isatura imbaho, polisi igatabara ikawuzimya
Yagize ati” kizimyamwoto zirakenwe rwose,ubuse iyo ziba zihaba abazamu bacu ntibaba barajimije polisi itagombye kuza wenda ikaza byakomeye, kuba zidahari duhora twikanga ko umuriro waza tugahomba ”
Joseph Nshimiyimana umucungamutungo wa koperative ya Nyagatare investment ikorera muri aka gakiriro yabwiye MUHAZIYACU ko hari ingamba zafashwe muri aka gakiriro zo kwirinda inkongi z’umuriro, yasobanuye ko ibi bikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro bizaba byageze muri aka gakiriro mu mezi atarenze atatu.
Yagize ati” Twafashe ingamba zo kwirinda inkongi z’umuriro dusimbuza insinga zishaje, dukorana na REG umunsi ku munsi kandi mu mezi atatu ari imbere turaba twakwije za kizimyamwoto 13 mu nyubako z’aka gakiriro zigera kuri .”
Nyagatare Investiment ikorera mu gakiriro ka Nyagatare igizwe n’abanyamuryango 15, bose bakaba bakoresha abakozi bagera kuri 200 bahoraho ndetse bashobora kwiyongera bitewe n’akazi kahabonetse.







