Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’Akarere ka Kirehe burasaba abaturage kwirinda kwishora mu bucuruzi bwo guca ku mipaka itemewe mu bice bimwe by’aka karere bizwi nk’ubuhushuzi, kuko bihombya Igihugu kandi ababyishoramo ‘bakaba bashobora kubigwamo’.
Akarere ka Kirehe kagizwe n’imirenge 12, kabarimo umupaka wa Rusumo ku rugabano rw’u Rwanda na Tanzania; imirenge yako igera kuri irindwi ikora ku mugezi w’Akagera ugabanya u Rwanda n’Ibihugu bya Tanzania n’u Burundi.
Kuba iyo mirenge ikora ku mugezi w’Akagera hari bamwe mu baturage bishora mu bucuruzi butemewe, bambukira ku byambu bitemewe; ibintu ubuyobozi bwite bwa Leta n’inzego z’umutekano bemeza ko biri mu bihungabanya umutekano w’abaturage ndetse bigahombya Leta.
CG Gasana K.Emmanuel, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko abakora ubucuruzi bakwiye kubukora mu buryo bwemewe kandi bagakora kinyamwuga bakareka ibyo bita ngo ni ‘uguhushura’,
Yagize ati: “Guhushura ni ijambo numviye aha ngaha, muri za Nyagatare babyita ngo ni ubufutuzi, wajya za Burera ngo ni abarembetsi, ariko byose ni ubucuruzi bukorwa haciwe ku mipaka itemewe binyuranyije n’amategeko, ibyo ntabwo aribyo bihombya Leta, ariko hari n’ababigwamo kubera ko bazana ibisongo n’amacumu barwanya inzego zashyizweho kugira ngo zirinde imipaka n’abo bantu bo kwambukira ku byambu bitemewe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo aribyo rero, amarondo arakorwa neza ariko tubyirinde twese kubera ko ibyo bazana n’ubundi biza bihombesha Leta cyangwa ni ubuzima byica, kubera ko harimo n’urumogi n’ibindi bintu bitari byiza cyangwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.”
Mu rwego rwo gukumira ubwo bucuruzi butemewe, mu Karere ka Kirehe hashyizweho abarinda umutekano ku byambu bigera kuri 54 byabaruwe biri mu Karere ka Kirehe.
MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu barinda ibyambu barimo Cpl. Gakuba Benoit wo mu Murenge wa Mpanga akomoza ku ngamba bafite, ati: “Kugira ngo ubuhushuzi buranduke burundu, icya mbere ni uko twe dukora akazi neza tukirinda kwifatanya n’abo bajya kuzana izo za magendu cyangwa abo bajya guhushura; kugira ngo tubashe kubakumira.”
Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe asaba buri muturage wese w’Akarere ka Kirehe ubufatanye mu kurwanya ubwo bucuruzi butemewe
Ati: “Tubirwanye kubera ko forode ibuza abenegihugu kubona umutungo bari bakwiye kubona,Twese dufatanye kugira ngo turwanye ibyo bintu. Iyo ubibonye nk’umuturage, tanga amakuru, icya kabiri ni abana bacu babikora, mubagire inama, mubabuze ntibabigemo, icya gatatu mubyamagane, mwitandukanye nabyo.”
Guhushura bisobanurwa nk’ uburyo abakora ubucuruzi butemewe bashobora kwambuka umugezi w’Akagera bakajya Tanzania ngo ugasanga bagiye gushimutayo inyamaswa, kuzanayo ibicuruzwa mu buryo bwa forode[Jus, caguwa, sima,…]; cyangwa ngo bakajya kwangiza ibidukikije iyo bagatwika amakara.







