MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Umusore w’imyaka 22 aguye muri Muhazi, umurambo ukomeje gushakishwa

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
13/09/2020

Umusore witwa Gasore Sharif w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Kayenzi mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana yaguye mu kiyaga cya Muhazi, aho yari yagiye koga na bagenzi be babiri.

Kuva mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa ubwo yarohamaga ageze mu kiyaga hagati kugeza saa kumi n’igice ubwo MUHAZIYACU yavuganaga n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muhazi, umubiri w’uyu musore wari utaraboneka.

Kinyamahanga Jackson, umuyobozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Muhazi, yagize ati: “Bogaga ari batatu, boga basa nk’abashaka kwambukiranya Muhazi, bageze hagati we ararohama.”

Ngo baturukaga ku ruhande rw’Akagari ka Karambi bagana ku ruhande rw’Akagari ka Byeza.

Nyuma y’uko abo bari kumwe bibananiye kumubona, abandi baturage bazi koga bakagerageza bikanga, ubu aho bigeze akomeje gushakishwa n’abashinzwe umutekano wo mu mazi (marines).

Hakurikijwe amasaha yamaze ari munsi y’amazi nta mahirwe ahari y’uko yaba akiri muzima.

Gasore yari umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK y’i Kigali. Yabaga i Kigali ariko ngo hari hashize iminsi mike avuye i Kigali aje gusura umuryango we i Karambi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Rwamagana

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano
Amakuru

Meya Kakooza yasabye ko hakazwa amarondo mu gucunga umutekano

03/09/2026
Nyagatare: Imboni z’umupaka zahawe ibikoresho bizifasha gucunga neza umutekano
Amakuru

Nyagatare: Imboni z’umupaka zahawe ibikoresho bizifasha gucunga neza umutekano

27/08/2026
Gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50% nyuma yo guhagarika zimwe mu nzoga
Inkuru z'ingenzi1

Gukubita no gukomeretsa byagabanyutseho 50% nyuma yo guhagarika zimwe mu nzoga

13/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyirahabineza: Umugore w’i Kiramuruzi witeje imbere abikesha umwuga w’ubufundi amazemo imyaka 16

Nyirahabineza: Umugore w'i Kiramuruzi witeje imbere abikesha umwuga w’ubufundi amazemo imyaka 16

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU