MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Perezida Kagame yabwiye Abasirikare basoje amasomo ibintu bitatu by’ingenzi byo kuzirikana

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
12/06/2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Abasirikare barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, gukomeza kurangwa n’umurava, ubushishozi n’intego mu nshingano zabo; kuko ari byo bizabafasha guhangana n’ibibazo bikomeje guhindagurika ku rwego rw’isi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2026, mu muhango wo gusoza amasomo y’icyiciro cya 14 cyari kigizwe n’abanyeshuri 110 baturutse mu bihugu 20 bari bamaze ibyumweru 46 biga muri iri shuri; aho amasomo yabo yatangiye ku wa 21 Nyakanga 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye abasoje aya masomo, imiryango yabo ndetse n’abarimu n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bagira uruhare mu gutuma iri shuri rikomeza gutanga ubumenyi ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: “Ndashimira abasoje amasomo yabo hano, mwahageze hari ubunararibonye mufite kandi muhavuye mufite ubumenyi bwisumbuyeho, n’uburyo bushya bwo kuzuza inshingano, ndashimira imiryango yanyu n’inshuti yemeye kwikorerana namwe umutwaro wo kuba abasirikare bakemera kubaha ubufasha bunasaba gutanga ibitambo. Ndashimira kandi abarimu babigishije, ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Rwanda bahora bamenya neza ko iri shuri rimeze neza no kuba ritanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru. Iri shuri ryigisha abasirikare bo hejuru mu ngabo zacu no mu ngabo z’ibihugu by’inshuti, mboneraho no gushimira ibi bihugu biba byaremeye kuba abafatanyabikorwa mu gutuma aya masomo agenda neza.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko amasomo bahawe azabafasha guhangana n’ibibazo bikomeye biri imbere yabo, abasaba gushyira mu bikorwa ibyo bize no gukorera Igihugu cyabo n’ibindi bihugu bakorera babikuye ku mutima.

Yagize ati: “Aya masomo azabafasha guhangana n’ibibazo bikomeye kandi ni mwe mugomba gushyiramo imbaraga mushyira mu bikorwa ibyo mwigishijwe. Icyo bizabasaba ni ukugira umurava, uzabafasha nk’abayobozi gukora neza ibyo mugomba gukora mutagendeye ku gitutu cy’abandi. Icya kabiri ni ugushishoza, igihe inshingano zanyu zikomeza kwiyongera, uba ugomba kwitondera imyanzuro ufata.”

Yakomeje agira ati: “Icya gatatu, ni ukugira intego. Kugira intego, bizatuma ubasha kumenya mu by’ukuri icyo uharanira kugeraho, ku Rwanda kugira intego byatumye turinda abaturage bacu, kurwana ku busugire bw’Igihugu cyacu tunagerageza guhindura Igihugu cyacu cyiza kurushaho. Ikibazo kibari imbere, si uko wayobora, ahubwo ni uburyo wabikoramo, ibi bintu bitatu by’ingenzi mbabwiye mugomba kubizirikana umunsi ku wundi. Uko igisirikare cyacu gihagaze magingo aya, ntabwo byapfuye kwizana, ahubwo byubatswe mu myaka myinshi binyuze mu gushyiraho umuhate, ikinyabupfura, n’ubunyamwuga. Ibi nibyo byatumye abaturage bacu, abafatanyabikorwa babasha kutugirira icyizere.”

Perezida Kagame yanagarutse ku mbogamizi nshya zirimo ibitero by’ikoranabuhanga, asaba aba basirikare gukomeza kwihugura no kuyoborana ubunyangamugayo.

Ati: “Ubu rero mwebwe inshingano zanyu zaniyongereyeho no guhangana n’ibitero by’ikoranabuhanga, bisaba guhora uri maso kandi wihugura. Amahitamo yanyu yo kwiga aya masomo bizazamura imikorere yanyu, n’icyizere abantu babafitiye. Mugomba kuyoborana ubunyangamugayo kandi ntimuzahagarike kwihugura. Mbifurije intsinzi mu nshingano zanyu n’imiryango yanyu.”

Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College ryatangiye gukora mu mwaka wa 2001, mbere yo kuzamurwa mu ntera rikaba ishuri rikuru rya gisirikare mu mwaka wa 2012.

Iki cyiciro cya 14 cyari kigizwe n’abanyeshuri 110 baturutse mu bihugu 20, nubwo babiri muri bo batabashije gusoza amasomo. Muri abo banyeshuri harimo abagore bane, mu gihe Abanyarwanda bari 81 naho abanyamahanga bari 27.

Abasoje amasomo y’icyiciro cya Masters in Security Studies ni 55, mu gihe abandi basoje andi masomo atandukanye atangirwa muri iri shuri.

Abanyamahanga barangije aya masomo baturutse mu bihugu birimo Benin, Botswana, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Ethiopia, Ghana, Guinea, Jordan, Kenya, Malawi, Mali, Niger, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Somalia, Tanzania, Uganda na Zambia.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda(Amafoto: Village Urugwiro)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana
Imiyoborere

Kuyobora umuturage udashonje biroroha-Meya Gasana

07/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw
Amakuru

Abahoze ari abayobozi n’abakozi mu Karere ka Ngoma barishyuza asaga miliyoni 14 Frw

05/10/2026
Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8
Ubukungu

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwazamutseho 89% mu myaka 8

02/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Umuriro w’amashanyarazi bakoreshaga ugiye kongererwa ingufu

Gatsibo: Umuriro w’amashanyarazi bakoreshaga ugiye kongererwa ingufu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU