MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Umuriro w’amashanyarazi bakoreshaga ugiye kongererwa ingufu

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
12/06/2026
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo, abakoze b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu(REG) bari mu bikorwa byo gusimbuza imiyoboro y’amashanyarazi idafite ingufu zihagije, ikimurwa iva ku miyoboro ya (Mono-phase) ikajya ku miyoboro ya (Tri-phase) ifite ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho bikenera ingufu nyinshi.
Biteganijwe ko ibi bikorwa byo kwagura no kongera ingufu z’umuriro w’amashanyarazi bizakorwa mu bice bibiri mu gihe kingana n’amezi 36. Igice cyambere kizakorwa mu gihe cyizamara amezi 18, aho kizasiga ingo zigera ku bihumbi 32 zifite umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu zihagije.
Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Gatsibo, Mugabo Jackson avuga ko muri iyi gahunda yo kongerera ubushobozi umuriro w’amashanyarazi, abagera ku bihumbi 32 harimo n’abazaba babonye umuriro bwa mbere bazagerwaho n’umuriro ufite ingufu.
Ati: “Hari abashya batari bafite umuriro w’amashanyarazi bagera ku bihumbi 32, harimo n’abasanzwe bafatiye ku muyoboro wa mono phase n’abo bazungukira muri iyi gahunda bakabona umuriro ufite ingufu, bikaba  bikubiye  mu bice bibiri aho  igice cyambere kizamara igihe kingana n’amezi 18 kimwe n’igice cya kabiri nacyo kizamara amezi 18.”
Kugeza ubu, ikigero cy’abafite umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Gatsibo kiri ku ijanisha rya 70,2%. Abacana umuriro uturuka ku mirasire y’izuba bangana na 32,7%, ni mu gihe  abafite umuriro w’amashanyarazi usanzwe bagera kuri 37,5%.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko umuriro bari bafite wari ufite ubushobozi buke bigatuma hari ibikorwa bikenera umuriro uhagije badashobora gukora.
Renzaho Theogène atuye mu Mudugudu wa Kantere, Akagari ka Marimba, mu Murenge wa Kabarore, aragira ati: “Mu gihe cy’imvura ntabwo ducana, iyo hagize ushyiraho imashini isya, umuriro uhita uzima tukarara mu kizima ugasanga ari ibintu bibangamye, ariko ubwo bagiye kuduha umuriro ufite ingufu bizadushimisha bitume n’akazi kacu kagenda neza kurushaho kandi dufite icyizere kuko turi kubona bashinga amapoto twizeye ko tuzabona umuriro mwiza.”
Ndikumwenayo Innocent atuye mu Murenge wa Kabarore, na we aragira ati: “Aha dutuye dukoresha umuriro uva ku mirasire y’izuba, ariko iyo bigeze ku mugoroba abantu bose bacanye usanga umuriro wagabanutse cyane ugasanga no mu nzu hatabona neza, urebye umuriro dufite ntacyo udufasha mu mirimo yacu kuko ntabwo washeshaho, ntiwakenera gusudirisha urugi cyangwa n’ikindi uri hano  bigusaba kujya mu mujyi  Kabarore, gusa icyo twizeye ni uko batwijeje ko bagiye kuduha umuriro w’amashanyarazi kandi noneho ufite imbaraga.”
Muri rusange, mu Gihugu hateganijwe gucanirwa ingo zigera ku bihumbi 450, harimo ingo zigera ku bihumbi 400 zizafatira ku muyoboro mugari, muri gahunda y’Igihugu yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ku cyigero cya 100% biterenze mu mwaka wa 2029.
Kuri ubu, mu tugari 2,148 tugize igihugu, utugera ku 2,133 twamaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi, ni ukuvuga ko utugari tugera kuri 15 gusa ari two tutarabona umuriro w’amashanyarazi.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abangavu basabwe kwirinda inda zitateganyijwe

Rwamagana: Abangavu basabwe kwirinda inda zitateganyijwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU