Ba Ofisiye Bakuru babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj. Caleb Kamuntu na Maj. J.D. Mageza Gasasira, basoje amasomo agenewe ba Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka, riherereye mu Mujyi wa Jinja muri Uganda.
Umuhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda rya Nyakinama, Brig. Gen. JC Ngendahimana, ndetse na Col. Emmanuel Ruzindana, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda.
Isozwa ry’aya mahugurwa riri mu rwego rw’ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda na Uganda mu guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bw’abasirikare bakuru.
U Rwanda na Uganda bisanzwe bifitanye imikoranire mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kubungabunga umutekano wo ku mipaka, aho inzego z’igisirikare z’ibihugu byombi zifatanya mu guhanahana amakuru agamije gukumira ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’abaturage n’uw’ibihugu byombi.







