Mu rwego rwo gukomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Rwamagana ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri kano karere, bashyikirije inzu enye zasanwe mu buryo bugezweho imiryango ine yabaga mu nzu zari zishaje.
Ibi byabaye kuri uyu wa 02 Nyakanga, bibera mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Sovu.
Izi nzu zose hamwe zuzuye zitwaye 23,504,000 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba ziherereye mu mirenge ya Nyakariro na Kigabiro.
Abaturage bahawe izi nzu nshya zasanwe zirimo ibikoresho byo mu nzu byose ni Mukamugema Liberatha, Nyirasangwa Collette, Mukabaranga Immaculée, na Uwamariya Sylvie.
Mukamugema Liberatha, uhagarariye abagenerwabikorwa bahawe izi nzu, yavuze ku buzima bugoranye bari babayemo mu gihe cyashize ubwo babaga mu nzu zishaje cyane.
Yagize ati: “Mbere y’uko izi nzu zisanwa, twabaga mu bwigunge n’ubwoba twaterwaga n’izuba cyangwa imvura. Iyo imvura yagwaga twashakaga aho twikinga mu nzu imbere kubera kwinjiza amazi, kandi amakuba twanyuzemo mu 1994 yaduhaga guhora twibaza niba tuzasaza nabi tutagira ubuvugizi, ubuzima bwacu bwari mu kaga gakomeye ariko ubu uyu munsi, Leta yacu n’abikorera badukuye ahabi, izi nzu zigiye kuduha amahoro n’umutekano, ubuzima bwiza, turyame dusisinzire dore ko dushaje; turashimira abatekereje ku buzima bwacu.”
Mujyambere Louis Montfort, Uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rwamagana, yagaragaje ko ubu bufatanye bushingiye ku nshingano abikorera bafite zo kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi ufite icyerekezo.
Yagize ati: “PSF Rwamagana, twumva neza ko dushobora gukora ubushabitsi bwiza ari uko gusa abaturage bacu bafite ubuzima bwiza n’aho gutura haboneye. Inkunga ya miliyoni 23.5 Frw twashize hamwe n’Akarere ntabwo ari impuhwe, ahubwo ni inshingano yo gusubiza icyubahiro ababyeyi bacu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuzakomeza gukoresha ubushobozi bwacu mu gushyigikira gahunda z’imibereho myiza y’abaturage no gukomeza urugamba rwo kwigira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye uruhare rw’abikorera maze asaba abagenerwabikorwa gufata neza ibyo bikorwaremezo bahawe no gukomeza kwiyubaka.
Yagize ati: “Turashimira cyane abikorera (PSF) berekana umutima w’ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’abaturage bacu. Kwigira n’budaheranwa bitangirira ku kuba umuturage afite aho aba hafite isuku n’umutekano. Inzu zishaje bari batuyemo mu mirenge ya Nyakariro na Kigabiro zashoboraga kubateza impanuka, ariko ubu tugiye guhora tubasura bafite akanyamuneza. Ubuyobozi bw’Akarere ntituzahwema gushaka buri kintu cyose cyatuma abacitse ku icumu bose babaho mu cyubahiro bakwiye. Turasaba ababyeyi bacu kuzifata neza ngo zizabashe kubarinda igihe kirekire.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwashoye amafaranga asaga miliyoni 100 Frw mu mishinga itandukanye harimo n’ibikorwa by’imibereho myiza, ayo mafaranga yose akaba yarakoreshejwe mu Karere ka Rwamagana, ibi bikaba bigaragaza ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera ari inkingi ya mwamba mu kubaka u Rwanda rwibohoye kandi rwifitemo ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo.









