MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora32: Imishinga y’iterambere iri guhindura ubuzima bw’abatuye i Ngoma(Amafoto)

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
03/07/2026

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Akarere ka Ngoma kagaragaza intambwe kamaze gutera mu iterambere binyuze mu mishinga itandukanye yashowemo amafaranga menshi.

Ubuyobozi busaba abaturage kudahagararira ku nyungu z’ibikorwaremezo byubatswe gusa, ahubwo bakabibyaza umusaruro binyuze mu bucuruzi, ubuhinzi, ishoramari no guhanga imirimo, kugira ngo umusaruro w’Ubwigenge ukomeze kubageraho.

Sitade y’Akarere ka Ngoma

Sitade y’Akarere ka Ngoma, yubatswe mu Murenge wa Kibungo ikoreshwa mu mikino itandukanye ndetse no kwakira ibitaramo n’ibikorwa bitandukanye.

Ku baturage, iyi sitade ni amahirwe ku bacuruzi b’ibiribwa n’ibinyobwa, abatwara abagenzi, abafite amahoteli n’amacumbi ndetse n’urubyiruko rukora ibikorwa by’imyidagaduro, kuko uko ibikorwa biyiberamo byinshi ari ko amafaranga azenguruka mu karere yiyongera.

Sitade ya Ngoma

Gare ya Ngoma

Kubaka Gare ya Ngoma byatwaye 700,000,000 Frw, ubu ikaba itanga serivisi zinoze ku bagenzi.

Abaturage bashobora kuyibyaza umusaruro bashora imari mu maduka, resitora, ubwikorezi, serivisi z’itumanaho n’ububiko bw’imizigo, kuko gare ikurura abantu benshi buri munsi.

East gate Hotel-Ngoma

Kubaka iyi hoteli y’Akarere ka Ngoma byatwaye miliyari zisaga Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha kwakira ba mukerarugendo, abashoramari n’abitabira inama n’ibirori. Abaturage bayungukiramo batanga umusaruro w’ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori n’izindi serivisi zikenerwa n’amahoteli.

Imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Ngoma

Mu Mujyi wa Ngoma hubatswe imihanda ya kirometero 11.5 yatwaye 7,398,062,266 Frw.

Iyi mihanda yoroshya ubuhahirane, gutwara umusaruro ku masoko no koroshya ingendo. Ku baturage ni amahirwe yo kubaka ibikorwa by’ubucuruzi ku mihanda, kongera agaciro k’imitungo no gukurura abashoramari.

Mu mihanda iherutse kubakwa harimo uwa Vundika–Vivante washyizwemo kaburimbo yoroheje, wa kirometero Eshatu watwaye 1,736,459,881 Frw.

Umuhanda Vundika–Vivante

Uyu muhanda woroheje urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa, ndetse utanga amahirwe ku bashaka gushora imari mu nyubako z’ubucuruzi n’imiturire.

Hatunganyijwe kandi umuhanda w’igitaka Nyaruvumu–Gahushyi–Gituku wa kirometero 9 wubatswe mu Murenge wa Rukira, worohereje abahinzi kugeza umusaruro ku masoko, unagabanya n’ikiguzi cy’ubwikorezi.

Umuhanda wa kaburimbo,  Ngoma–Ramirom uzuzura utwaye 64,965,525,662 Frw, aho imirimo imaze kugera kuri 76%. Niwuzura uzafasha ubuhahirane hagati y’Akarere ka Ngoma n’utundi turere, wongere amahirwe y’ishoramari ndetse ugabanye igihe n’ikiguzi cy’ingendo.

Isoko rya Sake

Kubaka isoko rya Sake nk’Umujyi wa kabiri mu karere ka Ngoma, byatwaye 651,990,368 Frw.
Abaturage baryungukiramo bagurisha umusaruro hafi yabo, bakagabanya amafaranga y’urugendo bajyanaga ibicuruzwa kure, ndetse rikongera amahirwe y’ubucuruzi.

Inyubako y’ubucuruzi y’abikorera

Mu Mujyi wa Ngoma hubatswe inyubako y’ubucuruzi y’abikorera, Iyi nyubako iha amahirwe ba rwiyemezamirimo yo gukorera ahantu hagezweho, bityo bagatanga serivisi nziza kandi bakongera abakiriya.

Uruganda rw’amazi rwa Sake

Kubakwa k’uru ruganda byongereye amazi meza mu Karere.
Amazi ahagije afasha inganda, amahoteli, ubuhinzi n’ibindi bikorwa by’iterambere, ndetse akazamura imibereho myiza y’abaturage.

Kubaka uruganda rutunganya amazi rwa Sake byongeye ingano y’amazi mu Karere

Kwagura Ikigo Nderabuzima cya Rubona

Iki kigo nderabuzima cya Rubona, mu Murenge wa Kibungo cyaguwe ku gaciro ka 649,275,606 Frw, Abaturage babona serivisi z’ubuvuzi zegerejwe, bagabanya amafaranga bakoreshaga bajya kwivuriza kure, bityo bakabona umwanya wo gukora ibikorwa bibateza imbere.

Lakeside Recreation Resort
Uyu mushinga uri hafi kurangira aho iri kubakwa mu Murenge wa Zaza, izafasha guteza imbere ubukerarugendo, kongera amahirwe ku bacuruzi, abatwara abantu, abatanga serivisi n’abahinzi bazajya bayigemurira ibikenerwa.

Uruganda rutunganya inanasi
Mu Murenge wa Mugesera hubatswe uruganda rutunganya inanasi, ikawa n’amavuta ya avoka rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Abahinzi bakwiye kongera umusaruro no kwibumbira muri koperative kugira ngo babone isoko rihoraho kandi bongere agaciro ku bihingwa byabo.

Mu ruganda rutunganya inanasi

Hoteli iri kubakwa i Rukumberi

Uyu mushinga uzongera amahirwe y’akazi n’ubukerarugendo muri aka gace.
Abaturage bazawubyaza umusaruro batanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’izindi serivisi zikenerwa n’abashyitsi.

Inyubako zigezweho muri IPRC Ngoma

Harateganywa kubakwa inyubako zigezweho muri IPRC Ngoma.
Izi nyubako zizafasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo, bityo rwihangire imirimo cyangwa rubone akazi mu nganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Inyubako zigezweho zigiye kubakwa muri IPRC Ngoma

Inyubako y’ubucuruzi n’urusengero
Ku bufatanye na EAR, harateganywa kubakwa inyubako y’ubucuruzi igezweho hamwe n’urusengero.
Uyu mushinga uzongera ibikorwa by’ubucuruzi, uhe n’amahirwe ba rwiyemezamirimo.

Amahirwe y’ishoramari akwiye kubyazwa umusaruro

Igishushanyombonera cy’Akarere ka Ngoma kigaragaza ko 50% by’ubutaka bwagenewe ubuhinzi n’ubworozi.

Akarere kandi gafite amahirwe arimo ibiyaga bishobora guteza imbere ubukerarugendo, kuba kegereye Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, umushinga wa gare ya moshi uzahaca, ndetse n’umushinga wo kuhira hegitari 3,500 mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque avuga ko abaturage b’Akarere ka Ngoma ari bo bakwiye kuba aba mbere mu kubyaza umusaruro ibi bikorwa nubwo n’abandi bo mu bindi bice badahejwe.

Yagize ati: “Ubundi ibi bikorwaremezo biri mu Karere abaturage bacu nibo baba bakwiye kubibyaza umusaruro mbere y’abandi, ntabwo dukumira abava ahandi, ariko burya ujya gutera uburezi arabwibanza ariko n’iyo tubonye imbaraga ziturutse ahandi, inyungu natwe itugeraho byanze bikunze. Abaturage bacu duhora tubibabwira ngo babimenyye, babikoreshe biteza imbere.”

Kuba ikipe ya Etoile de l’Est yaragarutse mu cyiciro cya mbere cya Shampiyoni y’umupira w’amaguru mu Rwanda na byo bifatwa nk’amahirwe ku bacuruzi, abafite amahoteli, amacumbi n’abatanga serivisi.

Muri rusange, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bugaragaza ko izi gahunda zose zigamije kuzamura ubukungu bw’akarere, ariko umusaruro wazo uzashingira ku buryo abaturage bazazibyaza umusaruro binyuze mu bucuruzi, ubuhinzi bugezweho, ishoramari no guhanga imirimo, aho ibikorwaremezo bishya bikwiye kuba intangiriro y’iterambere rirambye aho kuba inyubako zireberwa gusa.

Ku bufatanye n’umufatanyabikorwa EAR hatangiye umushinga munini wo kubaka inyubako y’ibucuruzi igezweho hamwe n’urusengero
Inyubako iteganyijwe kubakwa muri IPRC Ngoma
Hoteli iri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Sake, mu Murenge wa Rukumberi
HOTEL LAKESIDE RECREATION RESORT mu Murenge wa Zaza
Ikigo Nderabuzima cya Rubona cyo mu Murenge wa Kibungo mu Kagari Kagatonde cyaraguwe cyongerwamo inyubako kandi kirazitirwa. Ibi byatwaye 649,275,606 Frw
Mu mujyi wa Ngoma hubatswe inyubako y’ubucuruzi y’Abikorera
Imirimo yo kubaka isoko rya Sake yatwaye amafaranga angana na 651,990,368Frw, ubu rirakora neza.
Mu Murenge wa Rukira hubatswe umuhanda w’igitaka ureshya na 9km woroheje ubuhahirane no kugeza umusaruro ku isoko
Uduhanda duto turi muri uyu mujyi
Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Ngoma
Hoteli East gate-Ngoma

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera
Inganda

Ngoma: Ubuyobozi bwiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’ibyanya by’inganda biri ku gishushanyo mbonera

20/08/2026
Abatuye i Mamfu bakeneye umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu
Amakuru

Abatuye i Mamfu bakeneye umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu

20/08/2026
Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi
Amakuru

Ngoma: Uzajya afatanwa icupa rirenze rimwe ry’inzoga zitemewe azajya ahanwa nk’umucuruzi

20/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora32: I Nyagatare abaturage bashyikirijwe ibikorwaremezo bubakiwe

Kwibohora32: I Nyagatare abaturage bashyikirijwe ibikorwaremezo bubakiwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU