MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora32: I Nyagatare abaturage bashyikirijwe ibikorwaremezo bubakiwe

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
03/07/2026

Mu mujyo wo kwizihiza imyaka 32 yo Kwibohora, abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko ibikorwaremezo bakomeje kwegerezwa ari bimwe mu bimenyetso bigaragaza aho Igihugu kigeze mu rugendo rwo kwibohora no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 02 Nyakanga 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare hatahwaga ku mugaragaro ibikorwaremezo bitandukanye byubakiwe abaturage birimo inzu y’ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo ndetse n’ibiro bishya by’Akagari ka Nyagashanga mu Murenge wa Karangazi.

Abaturage bo mu Murenge wa Rukomo bavuga ko inzu nshya y’ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo yaje ari igisubizo ku bibazo bari bafite, kuko mbere babyariraga ahantu hato hatashoboraga kwakira umubare munini w’ababyeyi.

Kimwe n’abaturage bo mu Kagari ka Nyagashanga nabo bishimiye ibiro bishya by’Akagari bubakiwe, bavuga ko bigiye kubafasha kubona serivisi zibegereye kandi zitangirwa ahantu haboneye.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu munsi mu Karere kacu turi kugenda twegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye, rero kuri njye ibi binyereka aho Igihugu cyacu kigeze mu nzira yo kwibohora. Iyi nzu twubakiwe igiye kujya idufasha nk’ababyeyi kubona aho tubyarira bitatugoye ndetse tunahabonere serivisi nziza.”

Undi na we ati: “Iyo abaturage tubona turi kubakirwa ibikorwaremezo tutari dufite bitwereka aho Igihugu cyacu kiri kuganisha iterambere ry’abaturage. Kurwanya ubukene mu baturage ni imwe mu nzira yo kwibohora kandi ibyo byose tubifashwamo n’ibikorwa by’iterambere tugenda twegerezwa n’ubuyobozi bwacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko ibi bikorwa byose bigerwaho kubera ubuyobozi bwiza bushyira umuturage imbere.

Yagize ati: “Ibikorwaremezo byose abaturage begerezwa biba bigamije kubafasha kubona serivisi nziza no kuzamura imibereho yabo. Ni yo mpamvu dusaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwa no kwitabira gahunda zitandukanye za Leta zirimo no kwishyura imisoro kuko ari yo yubakirwaho ibikorwa byinshi by’iterambere, anabibutsa ko bagomba kwihutira gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.”

Iyi nzu y’ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo ifite ibyumba byo gutegererezamo, imyanya itatu y’ababyeyi bashobora kubyarira icyarimwe ndetse ikagira ubushobozi bwo kwakira ababyeyi icyenda bamaze kubyara.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague na we yagize ati: “Abaturage bagomba kubungabunga ibi bikorwaremezo bubakiwe kuko bibafasha kubona serivisi hafi kandi mu buryo bworoshye. Iyi nyubako igomba kubafasha kubona serivisi zose zitangirwa ku kagari badakoze ingendo ndende.”

Ibikorwaremezo byatashywe byose byitezweho korosha ubuzima bw’abaturage no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibiro bishya by’Akagari ka Nyagashanga byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 44Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague yifatanyije n’abaturage ba Nyagashanga mu gutaha ku mugaragaro ibiro bishya by’Akagari bubakiwe
Ibiro by’Akagari ka Nyagashanga byitezweho kuzamura imitangire myiza ya serivisi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bari gutaha ku mugaragaro inzu y’ababyeyi ya Rukomo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora32: Ab’i Nyagatare barashimira ingabo za RPA zabohoye Igihugu

Kwibohora32: Ab’i Nyagatare barashimira ingabo za RPA zabohoye Igihugu

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU