MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kwibohora32: Ab’i Nyagatare barashimira ingabo za RPA zabohoye Igihugu

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
03/07/2026

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare cyane cyane abatuye mu Murenge wa Tabagwe bavuga ko bishimira uruhare rukomeye rw’Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zabohoye Igihugu zikagarura amahoro, ubumwe n’iterambere ry’Abanyarwanda, ibintu bavuga ko byabahinduriye imibereho ndetse bikabongerera icyizere cy’ejo hazaza.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 03 Nyakanga 2026 ubwo mu Karere ka Nyagatare habaga urugendo rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 32,  rw’ibirometero 23; rwari rufite insanganyamatsiko igira iti “Intambwe mu ntego.”

Ni urugendo rwatangiriye kuri Sitade y’Akarere ka Nyagatare rusorezwa i Gikoba mu Murenge wa Tabagwe, ahari indake y’Umukuru w’Igihugu yabayemo ubwo yari ayoboye Ingabo za RPA Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko uru rugendo ari umwanya wo kuzirikana amateka Igihugu cyanyuzemo no gukomeza kubaka icyerekezo cy’iterambere Igihugu gifite.

Yagize ati: “Uru rugendo dukoze ku nshuro ya kane ni urugendo rw’amateka, ni urugendo rw’indangagaciro ndetse ni urugendo rw’icyerekezo cyane cyane ku rubyiruko kugira ngo rukomeze kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.”

Yakomeje ashima uruhare rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu, agahagarika Jenoside ndetse akongera gushyiraho imiyoborere idaheza, igamije iterambere no guhindura imibereho y’abaturage.”

Yongeye ati: “Uyu munsi wizihijwe ku rwego rw’Intara, ariko twifuza ko umwaka utaha wazizihizwa ku rwego rw’Igihugu kugira ngo amateka ya Tabagwe n’uruhare rwaho mu rugamba rwo kubohora Igihugu bikomeze kumenyekana kurushaho.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko kuba Igihugu cyarabohowe byabahesheje uburenganzira busesuye, amahoro n’umutekano byatumye bongera kugira icyizere cyo kubaho no kwiteza imbere.

Twajamahoro Faustin utuye mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Shonga yagize ati: “Turashimira ingabo zacu zarwanye urugamba kugira ngo Igihugu cyacu kibohorwe. Ni ibyishimo kuri twe cyane cyane nk’abatuye muri uyu murenge ufite amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.”

Mukandayisenga Domithille na we yagize ati: “Ndashimira cyane Ingabo za RPA Inkotanyi kuko zatumye umuturage yongera kugira ijambo n’ubwisanzure. Ubu umuntu araryama agasinzira neza kubera umutekano usesuye dufite.”

Uru rugendo rwitabiriwe n’abantu batandukanye basaga 4000 bavuye mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali, muri bo 90% bari urubyiruko.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa ashima Perezida wa Repubulika kubwo kuyobora urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu kikaba gifite amahoro n’iterambere
Igitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 32 bari bitabiriye ku bwinshi
Hakozwe urugendo two Kwibohora kuva kuri Sitade ya Nyagatare kugera Gikoba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu
Amakuru

Inkongi y’umuriro yangije ibikoresho by’abanyeshuri muri TSS Musamvu

11/11/2026
Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi
Inkuru z'ingenzi1

Inkeke ku mitangire ya serivisi mu Rwanda: Ubushakashatsi

10/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026
Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza
Amakuru

Nyagatare: Urubyiruko rwazigamye asaga miliyoni 164 muri Ejo Heza

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora ntibyagarukiye ku ntambara gusa -Maj.Gen Ruki Karusisi

Kwibohora ntibyagarukiye ku ntambara gusa -Maj.Gen Ruki Karusisi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU