Ubwo Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’abandi baturutse ahandi mu nkera y’Imparirwakurusha, yasabye abaturage kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka basoje ariko bitegura kuzarushaho mu mwaka mushya bagiye gutangira wa 2026.
Guverineri Rubiningisa yabanje gushimira abateguye iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza, anavuga ko kwakira Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyagatare binyuze mu gitaramo nk’iki ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ubufatanye biranga Abanyarwanda.
Yavuze ko ari byiza kwizihiza umwaka mushya, ariko bikajyana no gusubiza amaso inyuma hagasuzumwa ibyagezweho n’ibitaragenze neza muri uyu mwaka ushize wa 2025, kugira ngo umwaka utaha ube mwiza kurushaho.
Yagize ati: “Kwishimira umwaka mushya ni ingenzi, ariko ni ngombwa no kwisuzuma tukareba aho twakosora kugira ngo umwaka utaha turusheho gutera imbere.”
Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko Akarere ka Nyagatare gafite amateka akomeye mu rugendo rwo kubohora Igihugu, bityo ko ayo mateka ari umutungo ukomeye abaturage bagomba kubyaza umusaruro mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange. Yashimangiye ko bigoye kugera muri Nyagatare ngo wiyibagize amateka y’Igihugu, cyane cyane ay’urugamba rwo kwibohora rwatangiriyemo.
Yagize ati: “Impamvu turi hano uyu munsi ni uko dufite Igihugu gitekanye, giteye imbere kandi cyishimiwe n’abagituye. Ibyo ni iby’agaciro gakomeye. Tugomba kwibaza tuti aya mahirwe dufite twayabyaza gute umusaruro kurushaho? Ni iki twakora mu mwaka wa 2026 kugira ngo dutere intambwe irenze iyo tugezeho uyu munsi?”
Mu gusoza, Guverineri Rubingisa yifurije imparirwakurusha z’Akarere ka Nyagatare n’abaturage muri rusange ubuzima bwiza, amahirwe, amahoro n’uburumbuke. Yabasabye gukomeza gukora ibikorwa biteza imbere imibereho yabo, ariko banagira uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, na we yifurije abari bitabiriye iki gitaramo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, ashimira by’umwihariko abafatanyabikorwa bose n’abandi bagize uruhare mu itegurwa ry’Inkera y’Imparirwakurusha. Yagaragaje ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza intambwe nziza Akarere n’Igihugu muri rusange byateye muri uyu mwaka uri kurangira, ndetse no gutegura neza imigambi n’intego zigomba kugerwaho mu mwaka utaha.
Yagize ati: “Iyi nkera y’Imparirwakurusha ni umwanya mwiza wo kwishimira ibyo twagezeho mu mwaka wa 2025, ariko kandi ni umwanya wo kwibaza aho tugana n’ibyo tugomba kongera gukora neza mu mwaka wa 2026.”
Iyi Nkera y’Imparirwakurusha yabaye ku nshuro yayo ya Kane, iba umwanya wo kongera kwiyemeza gukorera hamwe, gukomeza kubungabunga ibyagezweho no kureba ejo hazaza h’Akarere ka Nyagatare n’Igihugu muri rusange, mu cyerekezo cy’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.









