Imbogo ni zimwe mu nyamaswa eshanu zikaze ku isi, usuye Pariki y’Akagera iri mu Ntara y’Iburasirazuba ni zimwe mu zo wabasha kureba n’amaso yawe kuko zirimo nyinshi.
Imbogo ifite imiterere idatandukanye cyane n’iy’inka, gusa yo igira amahembe manini kandi yigondoye ari nayo zikoresha cyane mu guhangana n’ikiryannyi cyangwa igishobora kuzisagarira.
Imbogo zicungira umutekano wazo ziri hamwe, ni gake cyane wabona Imbogo iri yonyine.
Kuba ziba ziri hamwe kenshi bituma inyamaswa y’indyanyama yakenera kuzicamo imwe ngo iyigire umuhigo, bitayorohera.
Imbogo ni inyamaswa y’indyabyatsi.
Mu kwirwanaho igihe hari icyizisagariye, Imbogo zikoresha imbaraga nyinshi zazo n’ubunini budahambaye zikiruka cyangwa zikarwana n’umwanzi zikoresheje amahembe n’ imigeri y’inyuma.






