MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

U Rwanda rwiyemeje gukomeza kurinda ingagi no kuzifasha kororoka

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
04/09/2026

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi atari umunsi w’ibyishimo gusa, ahubwo ari isezerano ry’u Rwanda ryo gukomeza kurinda izi nyamaswa no gutuma zikura neza ndetse zikomeza kororoka.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 4 Nzeri 2026, ubwo u Rwanda rwakoraga ku nshuro ya 21 umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, aho ingagi 22 zahawe amazina.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko uyu muhango ufite igisobanuro gikomeye mu muco Nyarwanda, kuko no mu muco w’Abanyarwanda, umwana wavutse yitabwagaho n’umuryango n’abaturanyi bagahurira hamwe bakamwita izina.

Yagize ati: “Uyu ni umunsi ukomeye ku Banyarwanda wo gusigasira umuco, amazina duha abana b’ingagi agaragaza icyifuzo cyacu cy’uko bazakura batekanye bagakomeza gukura babaho neza. Abashyitsi bifatanyije natwe muri uyu muhango, ni icyerekana imbaraga dushyira mu kwita ku binyabuzima, ibi byatangiye kuva kera mu muco w’Abanyarwanda aho umwana yavukaga, abantu bagahura baje kumwita izina, ibyagaragazaga ko yitaweho mu muryango.”

Yagaragaje ko uburyo ingagi zo mu misozi zahigwaga ndetse zikicwa mu myaka yashize, byatumaga umubare wazo ugabanyuka, ariko ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kuzirinda bwagize uruhare mu kongera umubare wazo.

Ati: “Uyu muhango kuri twe urenze ibyishimo gusa, ahubwo ni isezerano. Iri sezerano duha izi ngagi ni ukuzereka ko tuzitayeho ngo zikure kandi zikomeze kororoka, iri sezerano twaririnze imyaka myinshi. Mu myaka yabanje abantu bahigaga ingagi, bakazica, izindi zikagwa mu makimbirane n’imirwano itandukanye yaberaga mu birunga. Ariko ubu zimaze kwiyongera kandi ntabwo byabayeho nk’impanuka ahubwo ni uko zitaweho uko bikwiye, zigahabwa abavuzi babizobereye. Leta, abaturage, abigenga bose bakorera hamwe ngo izi ngagi zibeho neza.”

Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko intambwe imaze guterwa mu kubungabunga ingagi idakwiye gutuma abari mu bikorwa byo kuzitaho basubira inyuma, kuko hakiri imbogamizi zirimo ihindagurika ry’ikirere no gukendera kw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Haracyari imbogamizi zitandukanye izi ngagi zigihura nazo, zirimo ihindagurika ry’ikirere, gukendera kw’ibinyabuzima, ariko tugerageza guhangana nabyo, kandi tunazamura imibereho y’abaturanye na Pariki kandi hakabaho ubufatanye mpuzamahanga. Ibi u Rwanda rwamaze kubimenya kuva kera. Pariki y’ibirunga yahinduye ubuzima bw’abayituriye, bahabwa akazi, abafite imishinga igaterwa inkunga n’ibindi, kandi dukomeje kureba ahazaza kuburyo zikomeza kwiyongera uko bikwiye.”

Yavuze ko kandi kubungabunga ingagi bigomba kujyana no kuzamura imibereho y’abaturage batuye hafi ya Pariki y’Ibirunga, kuko ari imwe mu nzira zo gutuma abaturage bagira uruhare rufatika mu kurinda ibinyabuzima.

Kuva umuhango wo kwita izina abana b’ingagi watangira mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 460, harimo 22 zahawe amazina muri uyu muhango wo ku nshuro ya 21.

Dr. Justin Nsengiyumva, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba
Amakuru

Polisi yafashe inzoga zitemewe, n’abantu 21 bakekwaho kuzikwirakwiza mu Burasirazuba

18/09/2026
Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba
Siporo & imyidagaduro

Irushanwa ‘Kirehe Open Volleyball’ ryagarutse nyuma y’imyaka itatu ritaba

17/09/2026
Gatsibo: Abagore ibihumbi 14 bamaze gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura
Ubuzima

Gatsibo: Abagore ibihumbi 14 bamaze gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura

16/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Visi Meya Murekatete yahaye impanuro abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri 

Visi Meya Murekatete yahaye impanuro abanyeshuri bagiye gusubira ku ishuri 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU