Abaturage batatu bo mu Mudugudu wa Gasave, Akagari ka Ntarama mu Murenge wa Rilima, bari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha nyuma yo kwica umugore n’umwana we w’amezi arindwi.
Ibi byabaye kuwa Kane w’icyumweru gishize ubwo aba baturage barimo abagore babiri n’umusore umwe bashukaga uyu mukeba w’umwe kujyana nawe gusenya ahari kubakwa ikibuga cy’indege bagerayo bakamwicirayo.
Uwamahoro Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rilima, yabwiye MUHAZIYACU ko abo baturage bose bamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha.
Ati ” Bajyanye gusenya ari bane, batatu muri bo bafitanye umugambi mubisha wo kwica uwo mugore, uwo mugore yari mukeba w’umwe mu bagore babiri bari bari kumwe, umusore wundi nawe barikumwe bavuga ko yahise amutemesha umuhoro, umwana we yicwa na mukeba we ubundi bataha bavuga ko yafashwe n’abashinzwe umutekano w’ahari kubakwa ikibuga cy’indege.”
Gitifu yakomeje avuga ko iki kibazo bakimenye kuwa gatatu batangira gushakisha uwo mugore n’umwana we kugeza ubwo habonetse imirambo yabo.
Ati ” Tumaze kubona imirambo ndetse binagaragara ko bishwe, umusore wabigizemo uruhare yatwemereye ko yahawe ibihumbi 100 ngo yice mukeba w’uwayamuhaye, anatubwira ko mu kubica bafatanyije.”
Kuri ubu aba baturage batatu barimo abagore babiri n’umusore umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Nyamata, mu gihe ba nyakwigendera bashyinguwe kuwa gatandatu.





