Leta y’u Rwanda yatije ikigo cy’ubucuruzi ‘Planner Corretora de Valores’ cyo muri Afurika y’Epfo ubutaka, kugira ngo gikorereho uruganda rw’inyama z’inka, rugashyirwa mu rwuri rwa Gako mu Karere ka Bugesera.
Ibi, byatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Werurwe 2026, ari kimwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Ni inama yemerejwemo amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Planner Corretora de Valores S.A yerekeye itizwa ry’ubutaka bwa Leta kugira ngo bukorerweho ibikorwa byerekeye uruganda rw’inyama z’inka mu rwuri rwa Gako mu Karere ka Bugesera.
Ubundi, Leta y’u Rwanda yari isanzwe ifite umushinga w’uruganda rw’inyama z’inka rwitwa ‘Gako Meat Project’ yari isanzwe ifitwe na Kompanyi ya Gako Meat.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize, u Rwanda rwatangiye inzira yo gushaka umushoramari mpuzamahanga ukomeye wo gukomeza uyu mushinga, bikaba byari byitezwe ko mu mpera za 2025 uyu mushinga wakabaye waramaze kubona nyirawo, nubwo bitagezweho.
Leta y’u Rwanda yaguze imigabane yose muri iyi kompanyi ya Gako Meat yari isanzwe ifitwe n’abashoramari bigenga mu mwaka wa 2024, ibyahise bituma Kompanyi ya Gako Meat iba iya Leta mu buryo bwuzuye. Icyo gihe, ubuyobozi bwari bufite gahunda yo kugurisha uyu mushinga wose ku mushoramari wizewe ubifitiye ubunararibonye, usanzwe uzobereye, unazwi cyane ku masoko mpuzamahanga y’inyama kandi ubifitiye ubushobozi.
Ubuyobozi bwa Kompanyi ya Gako Meat mu ntangiriro z’umwaka ushizwe wa 2025, bwagaragaje ko bufite inka zigera ku 6,700, kandi ko hari gahunda yo kongera umubare wazo hagamijwe kongera umusaruro w’inyama z’inka.
Kongera umubare w’izi nka, ni ibikorwa byagendanaga no kongera umusaruro w’ibiryo by’amatungo, hananozwa uburyo bwo kuhira imyaka. Ibyatumye ubuso bwa hegitari 1,050, z’ubutaka zari kujya zuhirwa, aho hegitari 310 zariho ibigori nubwo zagombaga kongerwaho izindi 700.
Mu rwego rwo kongera ibiribwa by’amatungo, uyu mushinga wari ufite gahunda yo gushyiraho uruganda rubikora bihagije kandi bihoraho, ibigori twavuze haruguru nibyo byagombaga kuba ibiribwa by’ibanze byagombaga gushingirwaho.
Nibura buri kwezi hateganywaga kujya hagurishwa inka zirenga 500.







