MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Iburasirazuba: Hagaragajwe zimwe mu mpamvu zituma ubushinjacyaha butsindwa mu manza zo gusambanya abangavu

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/03/2026

Hari imanza zibaho z’abagabo bohohotera abangavu, muri izi manza hari ubwo ubushinjacyaha butsindwa nyamara byagizwemo uruhare n’ibyiciro bitandukanye harimo inzego z’ibanze, ababyeyi, imiryango n’abahohotewe ubwabo.

Ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba bareberaga hamwe uko harandurwa igwingira mu bana, ibi biganiro kandi byagarutse ku kibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe, ahagarutswe cyane ku kibazo cy’abagabo bahohotera abana ariko ugasanga n’abafashwe bagera mu nkiko bakarekurwa.

Umwe mu bashinjacyaha ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba Niyonizeye Javan, agaruka kuri iki kibazo, yagize ati: “Turacyafite ikibazo gikomeye cy’ibimenyetso n’aho usanga abakobwa bahohotewe baza gushinjura ababahohoteye.”

Akomeza agaragaza ko iki kibazo gikomeye kuko gituma habura ibimenyetso bigatuma mu manza baburana hari izo batsindwa ahatangwa urugero ko ubu 35% y’izo manza bazitsinzwe.

Izindi mpamvu zirimo guhindura imyaka rimwe na rimwe bikorwa n’inzego z’ibanze, hari ubwo hakenerwa ko hafatwa ibimenyetso by’ubuhanga ndangasano (Dna) abakobwa bahohotewe bakabura, hari n’aho batwara uyu mwana w’umukobwa kwa noteri ashinjura uwo arega, hakaza ikindi cyo kumvikana kw’ababyeyi rimwe na rimwe bahita bashyingira uyu mwana, kutoroherwa no kubona icyemezo mpamo cy’amavuko (Acte de naissance)

Ikibazo cyo gukurikirana aba bahohotera abangavu kigarukira gusa ku babateye inda kuko aribo bagaragara, nyamara ngo ababasambanya gusa ntibabatere inda nabo barahari nk’uko byemezwa n’Umuyobozi w’ Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu, Umutoni Gatsinzi Nadine

Yakomeje agira ati: “Ibi ni ibyaha, abantu bamenye ko guhishira ibimenyetso ari icyaha, n’ababyeyi bamenye ko gushyingira umwana igihe kitageze ari icyaha gihanwa n’amategeko, barakorera ibyaha abana, barakorera ibyaha sosiyete;  barakorera ibyaha Igihugu.”

Iki kibazo inzego z’ibanze nazo ziyemeje kugikurikirana kuko mu hatunzwe agatoki nazo zirimo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr Nyirahabimana Jeanne, yagize ati: “Ikibazo cy’abangavu bacu basambanywa gikwiye guhagarara ariko kandi n’abangavu bacu bahugurwe bagire amakuru ku buzima bw’imyororokere, bamenya kuvuga oya.”

Dr Nyirahabimana yakomeje avuga iki kibazo cyagaragaye mu nzego z’ibanze kandi bagiye kukitaho.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO (Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu) ni Murwanashyaka Evariste yemeza ko bagiye gutangira ubushakashatsi bwihariye ku bangavu basambanywa, aho ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza ibibazo bahura nabyo.

Mu mezi abiri ashize hari imibare yagaragajwe y’uko icyaha cy’Ihohotera gihagaze mu turere tugize Intara y’iburasirazuba, muri Rwamagana hagaragaye ibyaha 45, muri Ngoma ni
13, n’aho i Nyagatare ho ni 48, mu karere ka Kirehe ho ni 27 n’aho i Kayonza 27, i Gatsibo ho ni 29 n’aho i Bugesera ho ni 23.

Niyonizeye Javan ni Umushinjacyaha i Ngoma
Dr Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro zigezweho 

Ngoma: Abahinzi basabwe gukoresha inyongeramusaruro zigezweho 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU