Imibare y’Akarere ka Kirehe igaragaza kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2026, imiryango igera ku 20,523 yari imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda kuva yatangira mu mwaka wa 2006; aho abazihawe bavuga ko zabafashije kongera umusaruro w’ubuhinzi, kubona amata no kunoza imiturire.
Ni imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize yo kuva muri 2021-2026 muri iyo gahunda yabayemo ubwiyongere bw’imiryango 3,880, bungana na hafi 23.3% yorojwe inka muri Girinka, imiryango yorojwe inka zavuye ku 16,643 mu 2021 igera kuri 20,523 mu 2026.
Barasikina Ernest, wo mu Mudugudu wa Kampara, Akagari ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri, avuga ko inka yahawe muri 2025 yamufashije gutera intambwe mu iterambere ry’urugo rwe binyuze mu kunoza imiturire.
Ati: “Nari mfite ubutaka buteraga pe, hanyuma bagira gutyo iyo nka barayimpa ndafumbira. Nubwo bwari buto, narabufumbiye mvanamo inzu y’amabati 20, mu gihe mbere nabaga mu ya mabati 10.”
Mukashyaka Anathasie wo mu Kagari ka Gasarabwayi mu Murenge wa Musaza, na we avuga ko inka yahawe mu myaka itatu ishize yamufashije mu mibereho y’umuryango we.
Ati: “Hashize imyaka itatu mpawe inka ya Girinka, ariko icyo nakubwira yamfashije ni uko yabyaye nkitura, hanyuma igakomeza igaha amata abuzukuru banjye, ndetse nkanasagura ayo ngurisha nkabona agasabune n’udufaranga two kwishyurira abana ishuri.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, Prof. Dr.Callixte Kabera, avuga ko iyi gahunda yageze ku miryango myinshi, a]ti: “Muri 2021 abaturage borojwe inka bari ibihumbi 16, ubu twageze hafi ibihumbi 21. Ni inyongera ishimishije ku buryo byateje abaturage imbere.”
Inka itanga amata, ifumbire ikongera umusaruro w’ubuhinzi, kandi iyo yororotse ikagira uruhare mu gukomeza gahunda yo korozanya. Muri ubwo buryo, umuntu wahawe inka ashobora kuyibyaza umusaruro, akagera ku rwego rwo kwishyurira abana amashuri, kubona amata no gukomeza gushora mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Girinka Munyarwanda ni gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2006, igamije gufasha imiryango itishoboye kwivana mu bukene binyuze mu bworozi. Inka ihabwa umuryango ikaba isoko y’amata, ifumbire n’undi musaruro, ndetse umuryango ugasabwa kuyitaho no gutanga indi nka ku wundi utishoboye mu rwego rwo gukomeza uruziga rw’ubworozi.











