MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Habimana w’i Kiramuruzi yasobanuye uko yatahaga iwe ameze nk’intare, umugore nta jambo agira

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
23/09/2026
Habimana Theoneste yatanze ubuhamya bw'uko yari yarimye umugore we ijambo

Habimana Theoneste yatanze ubuhamya bw'uko yari yarimye umugore we ijambo

Habimana Theoneste na Niyonsaba Jeanine ni umuryango utuye mu Mudugudu wa Rwagashyaba, mu Kagari ka Gakenke, mu Murenge wa Kiramuruzi, bavuga ko bataraganirizwa n’umuryango RWAMREC bahoraga mu ntonganya n’amakimbirane adashira mu muryango wabo, ariko ko nyuma yo kuganirizwa bicaye nk’umuruango bagasiga amakimbirane inyuma none kuri ubu bakaba bakataje mu bikorwa bibateza imbere.

Babigarutseho mu buhamya batanze kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburasorazuba, gifite insangamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye.”

Habimana Theoneste avuga ko mbere yo kwigishwa yabaga ameze nk’intare murugo arangwa n’amahane menshi, umugore adashobora kumubaza uko akoresha umutungo w’urugo.

Yagize ati: ” Mbere natahaga numva meze nk’intare itashye , nkataha kandi nasinze umutungo w’urugo nawangije, icyo gihe kandi umugore ntiyashoboraga kumbaza uko nakoresheje amafaranga, ariko tumaze guhugurwa nasanze naratakazaga byinshi mu buryo budakwiye, ubu njyewe n’umugore wanjye dushyize hamwe kandi turakora iterambere rikagaragara kubera ko dushyize hamwe.”

Niyonsaba Jeanine na we avuga ko nyuma yo kuva mu makimbirane ubu bashyize hamwe nk’umuryango kandi ko bakora ibikorwa bibateza imbere, ati: ” Tukibana mu makimbirane umugabo yatahaga yasinze ambwira nabi ngo ubundi wowe wazanye iki, n’umwana yarwara namubwira akanyiyama, ariko aho tumaze guhugurirwa na (RWAMREC) ubu dushyira hamwe tugakora ubu twaguze amatungo murugo arahari, ibyo tugiye gukora byose turabanza tukaganira kandi biradufasha mu kubaka urugo rwacu mu mahoro n’iterambere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yasabye abaturage kwirinda amakimbirana bagaharanira kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Yagize ati: “Mu bikorwa dukora byubakiye ku kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, igihe nk’iki rero dushishikariza kandi tugafasha imiryango ikibanye mu makimbirane kuyasohokamo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, kandi iyo turebye tubona bitanga umusaruro kuko tubona imiryango iza igatanga ubuhamya bemeza ko bahoze babanye mu makimbirane ariko ko bashoboye kuyavamo. Turakomeza ubukangurambaga no kuganiriza imiryango ibanye mu makimbirane tukayigisha ndetse tukayiherekeza kugeza ibaye imiryango itekanye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko muri iki Cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kizasozwa ku ya 30 Nzeri 2026, hazibandwa ku gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango, kwigisha no gushishikariza imiryango ikibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana ku bushake ku buryo bukurikije amategeko, serivisi z’irangamimerere n’ubukangurambaga bugamije gukumira inda ziterwa abangavu, byose bigamije kubaka umuryango utekanye.

Habimana Theoneste na Niyonsaba Jeanine batuye i Kiramuruzi ubu batanga ubuhamya bw’uburyo bwavuye mu makimbirane

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Amavubi ari mu itsinda rimwe na Sudan muri CECAFA U-17

Amavubi ari mu itsinda rimwe na Sudan muri CECAFA U-17

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU