Abaturage 910 bo mu turere twa Kirehe na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba borojwe amatungo binyuze muri gahunda y’ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe kubafasha kuva mu bukene, kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imibereho yabo.
Aya matungo yatanzwe mu rwego rw’ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo na Polisi bitegurwa mu kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 32, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32.”
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026 mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, abaturage bahawe inka ebyeri n’ihene 100, bikaba biri mu matungo yose hamwe 910 yatanzwe muri utu turere tubiri twonyine two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abaturage bahawe aya matungo bavuga ko agiye kubafasha kubona ifumbire y’imborera, kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuzamura imibereho y’imiryango yabo.
Ndayisenga Jean Bosco wo mu Mudugudu wa Kadamu, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho, yavuze ko mbere bahingaga badafite ifumbire ihagije bikagira ingaruka ku musaruro.
Ati: “Aya matungo azadufasha kubona ifumbire y’imborera, twongere umusaruro kandi tunabone amata n’amafaranga yo kwita ku muryango. Turashimira Ingabo na Polisi zadufashije kwikura mu bukene.”
Kamugumya Jean Damascène, na we wo mu Murenge wa Nasho, yavuze ko ubworozi bugiye kumubera intangiriro y’urugendo rw’iterambere.
Yagize ati: “Ngiyе kwita kuri iri tungo neza kuko rishobora kuzambera intandaro yo kugira n’inka. Iyo Igihugu gifite umutekano n’abaturage bagakorana neza n’inzego zacyo, iterambere ririhuta.”
Mukeshimana Donatha yavuze ko ihene yahawe izamufasha kubona ifumbire izongera umusaruro w’ibigori ndetse ikamworohereza kubona ubushobozi bwo kwishyurira umuryango ubwisungane mu kwivuza.
Ati: “Ingabo na Polisi ntiziducungira umutekano gusa, ahubwo ziranadufasha mu bikorwa by’iterambere nk’ibi byo kuduha amatungo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ko ayo matungo azagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’imiryango ndetse no koroza abandi baturage.
Yagize ati: “Itungo ritanga ifumbire kandi itungo kubera yuko rizagera no ku bandi turifuza ko bayafata neza kugira ngo bazoroze n’abaturanyi. Ni ukuyafata neza, iki gice gikunda amatungo magufi n’amaremare nta mpungenge dufite.”
Akomeza agira ati: “Kuba Ingabo na Polisi bafatanya buri munsi babahaye amatungo ni inyongera ku gihango abaturage bari bafitanye n’inzego z’umutekano ariko ni no gushimangira urugendo rw’iterambere Igihugu cyacu kirimo kuko ibyari urugamba ubu ni terambere; rero tubona ari inyunganizi mu bikorwa abaturage bari basanzwe bakora byo kwihuta mu iterambere.”
Ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’u Rwanda na Polisi bikorwa kuva muri Werurwe kugeza muri Nyakanga 2026 hirya no hino mu Gihugu.
Byibanda ku bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage birimo ubuvuzi, ubworozi, kubakira abatishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi meza, kubaka ibiraro no kurengera ibidukikije.










