Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yabwiye abanyagatsibo n’abatuye Intara y’Iburasirazuba ko kuganura neza, ari ugusubiza amaso inyuma ku bitaragenze neza, hagafatwa ingamba kugira ngo Umuganura utaha hazabe hari byinshi byagezweho, kuko aho Igihugu kigeza birenze kuganura bishingiye ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ahubwo bishingiye ku kubaka umuryango utekanye kandi ushikamye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 7 Kanama 2026 mu kwizihiza umunsi w’Umuganura mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yakanguriye abaturage gusubiza amaso inyuma bakareba ibicyugarije umuryango bituma udatekana nk’uko bikwiye.
Yagize ati: “Aho tugeze birenze kuganura bishingiye ku byo twasaruye mu buhinzi n’ubworozi gusa, ahubwo bishingiye kuri aho tugeze mu kubaka umuryango utekanye kandi ushikamye, tugasubiza amaso inyuma tukareba ngo ni iki kitagenze neza, tugafata ingamba kugira ngo ubutaha nitujya kuganura tuzabe dufite byinshi twagezeho, tukareba ibicyugarije umuryango bituma udatatekana nk’uko tubyifuza.”
Guverineri Rubingisa yakomeje ashishikariza abaturage Kwirinda no kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge, ati: “Turabasaba ubufatanye mu kurwanya izi nzoga z’inkorano zigira ingaruka ku miryango yacu, ku bana bacu bakiri bato, ndetse bikadukoma mu nkokora mu bindi bikorwa by’iterambere, birababaje cyane kubona umubyeyi uryamye kwa muganga arimo serumu kubera inzoga z’inkorano, iruhande rwe haryamye umwana w’imyaka itanu basangiye ngo yamusomejeho kugira ngo acurike inzoka, na we ubuzima bwe bukahangirikira, mureke dusangire umusaruro wacu twabonye, ariko tuvuga tuti tugiye gukora iki ngo dukosore ibitameze neza, dufate ingamba nshya kandi murabishoboye.”
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko umunsi w’Umuganura ari akanya ko guhura bagasabana basangira ibyo bejeje, ariko bagasubiza amaso inyuma ku bitaragenze neza bagafa ingamba zo kubikosora.
Mwumvaneza Damascène wo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Kiziguro, yagize ati: “Icyo twishimira cyambere ni iterambere Igihugu kitugejejeho, ariko bikaba n’akanya ko kuganira ku bitaragenze neza tugafata ingamba zo kubikosora kandi mu mujyo w’iterambere.”
Muteteri Jeanette na we ati: “Ubu turishimira umusaruro twejeje mu gihingwa cy’urutoki, ibigori, ndetse na kawa, ubu rero twahuriye hano tuje mu muganura, kugira ngo tuganuzanye kandi tuganuze n’abagenzi bacu bitagendekeye neza, tunitegura neza kwinjira mu gihembwe cy’ihinga tudafite birantega.”
Buri wa Gatanu wambere wa Kanama buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi w’Umuganura, uyu mwaka ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, ni mu gihe Umuganura n’abana wabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.









