Akarere ka Nyagatare gakomeje kwigaragaza nk’icyanya cy’ingenzi mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, aho buri mwaka hasarurwa toni zisaga 5,800 z’imiteja n’urusenda; bikaba bishoboka kubera imbaraga Leta yashyize mu bikorwaremezo byo kuhira n’amasoko mpuzamahanga.
Amakuru MUHAZIYACU yamenye ni uko mu Karere ka Nyagatare buri mwaka hasarurwa toni 3,430 z’imiteja ihingwa kuri hegitari 343, mu gihe urusenda rutanga toni 2,410 aho ruhingwa kuri hegitari 241. Ibi bihingwa biri mu byinjiriza abahinzi amafaranga menshi ndetse bikinjiriza Igihugu amadovize binyuze mu koherezwa ku masoko mpuzamahanga.
Iterambere ry’ubu buhinzi rishingiye cyane ku bikorwaremezo byo kuhira byashyizweho na Leta y’u Rwanda, birimo umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub, uhuriweho na ba rwiyemezamirimo bahinga ibihingwa bitandukanye byoherezwa mu mahanga, harimo imiteja n’urusenda.
Umuyobozi wa Garden Fresh, Harerimana Emmanuel, uhinga imiteja n’urusenda kuri hegitari zisaga 180 mu cyanya cyatunanyijwe cya Gabiro Agribusiness Hub, avuga ko ubu buhinzi bufite isoko rinini kandi bukomeje gutanga umusaruro ushimishije.
Yagize ati: “Duhinga imiteja n’urusenda mu cyanya cyuhirwa cya Gabiro Agribusiness Hub aho tuyigurisha hanze y’Igihugu. Mu by’ukuri ibi bihingwa bifite isoko rinini, ni yo mpamvu biri mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bikinjiriza Igihugu amadovize.”
Uyu mushoramari avuga ko kuri ubu ahinga imiteja kuri hegitari 80, akabona toni 12 kuri hegitari, naho urusenda akaruhinga kuri hegitari 40, agasarura toni 15 kuri hegitari.
Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga abashoramari bakorera muri Gabiro Agribusiness Hub, mu ruzinduko aherutse kugirira muri aka Karere akagirana ibiganiro n’abashoramari, yabasabye gukomeza kongera umusaruro kugira ngo ishoramari Leta yashyize muri uyu mushinga rirusheho gutanga umusaruro.
Yagize ati: “Ni iki cyakorwa ngo niba kuri hegitari wezaga toni 12 z’imiteja zigere kuri toni 15, naho aho wezaga toni 15 z’urusenda zigere kuri toni 20? Turabasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo umusaruro wiyongere, natwe twiteguye kubafasha kugira ngo ahari imbogamizi zikemuke.”
Si abahinzi bakorera muri Gabiro Agribusiness Hub gusa bishimira ubu buhinzi, Bamurerere Christine, uhinga imiteja mu Kagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha, avuga ko ubu buhinzi bwamubereye ishingiro ry’iterambere ry’umuryango we.
Yagize ati: “Ubu buhinzi buri kumbera ishingiro ry’ubukungu kuko mbukora mbukunze kandi nkabukora neza. Ikintu kidushimisha ni uko bufite isoko, ndetse rimwe na rimwe dutangira guhinga dufitanye amasezerano n’abazagura umusaruro, uretse ibyo kandi amafaranga araboneka bityo bikamfasha kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), igaragaza ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ari bumwe mu bwinjiza amadovize menshi mu Gihugu, kandi ko mu cyanya cy’Umuvumba hari abahinzi benshi bamaze kwitabira ubuhinzi bw’imiteja, urusenda n’ibindi bihingwa bifite isoko ryiza; ikagira abahinzi inama yo gukoresha neza amahirwe bafite n’ibikorwaremezo byo kuhira kugira ngo bongere umusaruro.
Mu rwego rwo gukomeza kurengera abahinzi, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abahinzi b’imiteja n’urusenda kwitabira ubwishingizi bw’ibihingwa binyuze muri gahunda ya Tekana, aho Leta ibishyurira 40% by’amafaranga y’ubwishingizi. Iyi gahunda igamije kubafasha kwirinda igihombo gituruka ku ihindagurika ry’ikirere no gukomeza guteza imbere ubuhinzi bukozwe kinyamwuga, bufite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’abaturage n’Igihugu muri rusange.






