MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinzi b’urutoki i Kirehe barasaba gushakirwa amasoko y’umusaruro

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
23/07/2026

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Mushikiri, Akarere ka Kirehe, barasaba gushakirwa amasoko y’umusaruro wabo umaze kwiyongera, bavuga ko igabanuka ry’ibiciro mu gihe cy’isarura ribateza igihombo kandi rikabangamira ubushobozi bwabo bwo gukomeza gushora imari mu buhinzi.

Ni abahinzi bibumbiye muri Koperative ya Mushikiri Famers yatangiye ibikorwa mu 2009, icyo gihe ni na bwo yabonye ubuzimagatozi. Kuri ubu ihuriyemo abanyamuryango 1,431 bahinga urutoki ku buso bwa hegitari 1,248.

Abahinzi bavuga ko umusaruro ugeze hagati ya toni ebyiri na eshatu kuri hegitari imwe buri kwezi, ndetse igitoki kimwe gishobora gupima ibiro 120 iyo habonetse imvura ihagije ku bafumbiye neza. Mu gihembwe cy’ihinga cya Mata kugeza muri Kamena 2026, iyi koperative yasaruye toni zirenga 700 z’ibitoki.

Mu kiganiro na MUHAZIYACU, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Mushikiri, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko amahugurwa n’ubufasha bahawe na Leta byatumye bongera umusaruro ku rwego rugaragara.

Yagize ati: “Twahereye ku gitoki gito cyane kitagezaga ku biro 10, ariko ubu tugeze ku gitoki gipima ibiro birenga 100. Ibi byatumye abaturage bihaza mu biribwa ndetse babona amafaranga menshi igihe ibiciro biri hejuru.”

Yongeyeho ko ikibazo gikomeye bafite ari uko hagati ya Kamena na Nzeri, umusaruro uba mwinshi bikagabanya ibiciro ku isoko.

Ati: “Igiciro cy’igitoki kiragabanuka kikava ku mafaranga 400 kikagera ku mafaranga 150 Frw ku kilo, nyamara amafaranga dushora mu ifumbire, isaso n’ubwikorezi yo ahora azamuka. Hari abahinzi bafashe inguzanyo muri banki, bityo ibiciro biri hasi bikabangamira ubushobozi bwabo bwo kwishyura.”

Abahinzi bavuga kandi ko usibye ikibazo cy’amasoko, hari n’igihe bahura n’ibiza birimo amapfa, umuyaga n’urubura. Nubwo bagerageza kugabanya ingaruka z’umuyaga bazirika ibitoki ku nkingi; bavuga ko hakiri ibibazo bisaba ibisubizo birambye.

Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kubashakira amasoko, haba imbere mu Gihugu no hanze yacyo, ndetse hakanatekerezwa uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro w’urutoki igihe wabaye mwinshi.

Ndayambaje yavuze ati: “Turasaba ko nyuma yo kudufasha kongera umusaruro, hashyirwa imbaraga mu kudushakira amasoko kugira ngo ibitoki byacu bibone abaguzi, haba mu Rwanda cyangwa bikoherezwa mu mahanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko Akarere katangiye gushaka ibisubizo by’iki kibazo.

Yagize ati: “Hari abaguzi bamaze kugera muri aka Karere baturutse i Muhanga batangiye kugura urutoki, kandi iki gikorwa kirakomeje kugira ngo abahinzi babone isoko.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo kongera kubyutsa inganda zitunganya ibikomoka ku rutoki, cyane cyane uruvamo umutobe n’inzoga.

Ati: “Turimo kuganira n’abashoramari bemeye kongera kuzamura ubushobozi bw’inganda kugira ngo zibashe gutunganya umusaruro w’urutoki, hakorwe umutobe n’inzoga byujuje ubuziranenge, bityo umusaruro mwinshi ntupfe ubusa.”

Visi Meya Nzirabatinya yavuze ko ubuhinzi bw’urutoki bumaze kuba inkingi y’ubukungu ku baturage benshi bo mu mirenge ya Mushikiri, Gatore, no mu bice bya Nasho na Mpanga cyane cyane ahari ibikorwa byo kuhira.

Yagaragaje ko uru rutoki rufasha abaturage kubona amafaranga no gukomeza imibereho yabo cyane mu gihe cy’impeshyi, ariko ashimangira ko gukomeza kongera amasoko no guteza imbere inganda zitunganya umusaruro ari byo bizatuma uru rwego rurushaho gutanga umusaruro urambye ku bahinzi n’ubukungu bw’Akarere ka Kirehe.

Mu Karere ka Kirehe icyigereranyo cy’umusaruro w’ibitoki uboneka kuri hegitari ni toni 15 buri hegitari imwe, mu gihe ubuso urutoki ruhingwaho mu Karere kose bungana na hegitari zirenga ibihumbi 21.

I Mushikiri abahinzi bavuga ko umusaruro ugeze hagati ya toni ebyiri na eshatu kuri hegitari imwe buri kwezi, igitoki kimwe gishobora gupima ibiro 120
Inyubako ikorerwamo no koperative ya Mushikiri Famers yatangiye ibikorwa mu 2009
Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Mushikiri yitabira amamurikabikorwa atandukanye
Ndayambaje Emmanuel, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Mushikiri

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha
Amakuru

Shema Fabrice yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha

22/09/2026
Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize
Amakuru

Hari impinduka zifakita mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare mu myaka itanu ishize

22/09/2026
Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Inzu mberabyombi y’urubyiruko yuzuye i Rwimbogo yitezweho kuzamura impano

Inzu mberabyombi y’urubyiruko yuzuye i Rwimbogo yitezweho kuzamura impano

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU