MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Inzu mberabyombi y’urubyiruko yuzuye i Rwimbogo yitezweho kuzamura impano

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
23/07/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira urubyiruko, by’umwihariko urwo mu Murenge wa Rwimbogo n’iyo bituranye, kubyaza umusaruro amahirwe yo kuba barubakiwe inzu mberabyombi igezweho, izabafasha mu iterambere no kugaragaza impano zabo mu buryo butandukanye.

Inzu mberabyombi y’urubyiruko ya Rwimbogo yubatswe mu gihe kingana n’umwaka umwe, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 800 bicaye neza.

Ni mu gihe imirimo yo kuyubaka yarangiye itwaye miliyoni zigera 142 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse gufasha urubyiruko kwidagadura no kugaragaza impano zarwo, iyi nzu izajya yakira inama zitandukanye zihuza inzego za Leta n’iz’abikorera, kwakira amahugurwa, ndetse n’ibirori

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, asaba urubyiruko kwidagadura no kugaragaza impano zarwo, ariko rukibuka gusigasira ibikorwaremezo ruhabwa kugira ngo n’abazarukurikira bazabe bafite aho kwidagadurira.

Aragira ati: “Icyambere twabasaba nk’urubyiruko ni ukabyaza umusaruro iyi nzu mberabyombi ndetse n’ibibuga biyikikije. Abafite impano bakazigaragaza kuko ni amahirwe begerejwe kugira ngo bajye bahurira ahantu hasa neza mu gihe bari muri gahunda zitandukanye zo kubaka Igihugu, cyangwa bari mu mishanga igamije kubateza imbere, ariko turabasaba kuhafata neza kugira ngo hatangirika, bizashobore kuramba, ku buryo mu minsi iri imbere tuzabona abakinnyi beza bavuye Rwimbogo, tukabona impano zahavuye kubera inzu nziza bubakiwe, tukabona abavuga imivugo, abaririmbyi, muri rusange urubyiruko rwa Rwimbogo tukarubona rwigaragaza ndetse ruhatanira imidali ku rwego rw’Igihugu babikesha ko babonye ahantu heza ho kugaragariza impano zabo.”

Musonera Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, avuga ko iyi nzu yubakiwe urubyiruko izatuma rugira umwanya wo kwidagadura no guhanga udushya, aho kwishora mu biyobyabwenge n’ingeso mbi.

Aragira ati: “Intego y’iyi nzu ni ukubasha kwegeranya urubyiruko, rukayifashisha rukora imishinga igamije kurufasha mu kwihangira imirimo no guhanga udushya, kuko wabonaga urubyiruko rwaratatanye, rumwe ugasanga ruri mu bikorwa bitari byiza, ariko ubu rufite aho guhurira rukidagadura ndetse rukanaganirizwa ku ngingo zitandukanye, harimo ubuzima bw’imyororokere, indwara zo mu mutwe zikunda gufata bamwe na bamwe, bitume habaho kwaguka mu mitekerereze bitewe n’uko aho kwigira hazaba habaye hafi.”

Uretse gufasha urubyiruko kwidagadura no kugaragaza impano zarwo, bisobanurwa ko iyi nzu izajya inakira inama zitandukanye zihuza inzego za Leta n’iz’abikorera, kwakira amahugurwa, ndetse n’ibirori.

Iyi nzu mberabyombi yubatswe i Rwimbogo yuzuye itwaye asaga miliyoni 140Frw

Mo imbere mu nzu mberabyombi y’urubyiruko ya Rwimbogo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026
Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye
Hanze

Bugesera: Umuganda w’urubyiruko wibanze ku kubakira inzu abaturage batishoboye

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Amatsinda 10 y’abakobwa yatewe inkunga y’asaga miliyoni 35Frw 

Ngoma: Amatsinda 10 y’abakobwa yatewe inkunga y'asaga miliyoni 35Frw 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU