Abakobwa bamaze amezi ane bahugurwa ku kwihangira imirimo mu Karere ka Ngoma bavuga ko ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kwiteza imbere, kwihangira akazi no kuzamura imibereho yabo n’iy’imiryango yabo.
Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 22 Nyakanga 2026, yari agamije gufasha abangavu batewe inda bagacikiriza amashuri, abakobwa barangije amashuri badafite akazi ndetse n’abafite ubumuga kubaka ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwigira.
Mu gusoza ayo mahugurwa, amatsinda 10 yatsinze amarushanwa y’imishinga y’iterambere, aho buri tsinda ryahawe inkunga ya 2,500 USD, angana n’asaga miliyoni 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda, yo gutangiza umushinga waryo. Muri rusange, ayo matsinda yahawe 25,000 USD, angana n’asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Imishinga yabo yibanda cyane ku buhinzi, ubworozi n’ubukorikori.
Bamwe mu bakobwa bitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha gukoresha neza ubushobozi bafite no gutangiza ibikorwa bibinjiriza amafaranga.
Niyigena Julienne, yagize ati: “Muri aya mahugurwa twize uko wakwitegurira umushinga wawe, igishoro cyose naba mfite yambyarira umusaruro. Ubu ngiye korora inkoko kandi nzatangiza amafaranga macye kandi buhoro buhoro nzabigeraho.”
Akimana Furaha na we yagize ati: “Aya mahugurwa yatwibukije ko tugomba guhora dushaka icyo dukora, twirinda kwiyandarika ahubwo tukihangira imirimo, ku buryo mu minsi iri imbere tuzaba dufite icyo twinjiza. Ndashimira ubuyobozi bwacu budahwema kutuba hafi.”
Umuyobozi w’Umuryango wita ku bakobwa babyariye iwabo “Relief for Single Mothers”, Ukwishaka Hertier, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije guha aba bakobwa ubumenyi buzabafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Yagize ati: “Tumaze igihe twigisha abangavu batewe inda bagacikiriza amashuri, n’abakobwa basoje amashuri ariko badafite akazi, ndetse n’abafite ubumuga, tumaze iminsi tubigisha kwihangira imirimo, haba mu buhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo n’amaresitora. Twabigishije uko wakwihangira imirimo ku buryo ubu turi bubahe igishoro bakagenda bagakora bakiteza imbere, abatarabashije gutsinda bazakomeza bafashwe n’akarere kandi natwe tuzababa hafi. Ubu bazi kwihangira imirimo, tunabereka uko twabahuza na gahunda za Leta. Icyo tubasaba ni ugushyira ibyo bize mu ngiro kandi bakihutira gukorera mu matsinda.”
Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imiyoborere myiza Kanyebinja Wellars yavuze ko kwigisha abakobwa kwihangira imirimo ari imwe mu ngamba zo kubafasha kwirinda ibibazo biterwa n’ubukene no kububakira ejo hazaza heza.
Yagize ati: “Hari impamvu nyinshi zituma umuntu aterwa inda, ikomeye muri yo ni ubukene, kuba mwarize uko mwakwiteza imbere ni ikimenyetso cy’uko ntawuzongera kubashuka. Amatsinda yose yahawe amafaranga yo gutangira imishinga mukomereze aho kandi muzabikore neza. Abatatsinze namwe turacyabafite kandi tuzakomeza kubaba hafi. Iyi mishinga mufite muyihangemo udushya ku buryo imishinga yanyu izaba minini ikagirira akamaro akarere n’Igihugu cyose.”
Abahuguwe bose hamwe bagera kuri 500 bari mu matsinda 22. Abateguye aya mahugurwa bavuga ko biteze ko ubumenyi aba bakobwa bahawe bufatanyije n’inkunga y’amafaranga bamwe bahawe buzabafasha gushinga imishinga irambye, kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo ndetse n’iry’Akarere ka Ngoma.







